Ese koko biteye isoni kuvuga ko uri mu mihango?: Inkuru irambuye
Birashoboka ko ikibazo kigira kiti “Ko warakaye ukaba ufite umushiha, wijimye mu maso, uri mu mihango?” utacyumvishe bwa mbere.
Bizakugora kubona umugore cyangwa umukobwa woroherwa no kuvuga ko ari mu mihango kuko barabihisha cyane. Ese uzi impamvu?
Imihango ni ibihe biza mu isura itandukanye kuri buri umwe. Uzasanga bamwe baribwa munda, abandi baruka, gucika intege, kubabara mu nda n’umugongo, bityo bakifuza ubaba hafi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko amagambo mabi cyangwa imvugo ziheza bikoreshwa ku bari mu mihango, bibangiriza intekerezo bigatuma ibi bihe bibakomerera kurushaho.
Imihango yabaye ingingo ibangamira amatwi y’abagore n’abakobwa bitewe n’uburyo isobanurwa cyangwa n’ibibazo abantu bayibazaho.
Ibihe by’imihango si uburwayi ahubwo bigaragaza ubuzima buzira umuze. Umugore wayibuze agira impagarara n’abamuzengurutse badasigaye. Aribaza ati “Ubanza ntwite. Ubanza ndwaye, cyangwa nkaba mbangamiwe n’ibihe ndi gucamo.”
Mu gihe umugabo yibaza ati “Ese sinaba nateye inda ntiteguye? Ese umugore wanjye cyangwa umukunzi ntiyaba afite ibibazo mu myororokere ye niba atajya mu mihango? Mu ijambo rimwe, kuza kw’imihango ni ubuzima bwiza.
Mu nkuru yanyujijwe ku rubuga rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima bw’imyororokere (UNFPA), uwitwa Rachel Murekatete, umwe mu rubyiruko rubarizwa muri AfriYAN- Rwanda, yasobanuye ko ibihe by’imihango byafashwe nk’umwanda kuva mu myaka ya kera.
Ati “Twabyigishijwe kenshi, batuma twizera ko imihango ari umwanda, ndetse ko ari ikintu kidakwiye kuvugwa mu bandi. Ibyo byatumye igitsinagore gifata imihango nk’ibihe bibi bajyamo buri kwezi.”
Yanakomoje ku mbogamizi abakobwa bakiri bato bahura na zo zirimo ubushobozi buke bwo kwigurira ibikoresho by’isuku.
Ati “Ibibazo byo kubona amafaranga yo kugura ibikoresho by’imihango nk’amasabune, cotex, timpon n’ibindi, bishobora gutera abakobwa gukomeza kwiheza bakaguma mu rugo, ibyo bikabatera ingaruka zirimo gutakaza amasomo mu bihe by’imihango.”
Zimwe mu mpamvu zagiye zigarukwaho zitera abagore gutinya kuvuga ko bari mu mihango ku buryo n’ukeneye ubufasha adashobora kubuhabwa byoroshye, harimo n’amagambo mabi babwirwa muri sosiyete.
Bamwe bumva ko bahumanye, badakwiye kujya mu bandi.
Indi mpamvu irimo imico itandukanye. Mu muco Nyarwanda, umukobwa wagiye mu mihango yarihezaga kugeza irangiye, ariko ibyo byaterwaga n’uko ibikoresho by’isuku bikoreshwa muri iyi minsi bitabagaho.
Igitsinagabo gishishikarizwa kumenya no kwakira ko kujya mu mihango ari ikimenyetso cy’ubuzima bwiza bw’umugore, bakababa hafi.
Abagabo basabwa kuba hafi abagore muri ibyo bihe, bakabaganiriza bakamenya uko biyumva kuko bibongerera umunezero.
Basabwa kandi kumenya niba ubushobozi bw’abagore buhagije mu kwiyitaho muri ibi bihe, ndetse bakabafasha gukomeza imirimo yabo baba bahugiyemo nk’akazi, amashuri, inshingano z’urugo n’ibindi.
Nsengimana Donatien|Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show