English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Diamond yavuze impamvu ituma umugabo aca inyuma umugore we


Ijambonews. 2020-06-12 08:19:40

Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe na benshi muri Afurika,yavuze ko umugore ariwe ntandaro nyamukuru ituma umugabo we amu a inyuma.

Uyu muhanzi yahamije ko kugira ngo umugabo ace inyuma umukunzi we ahanini biterwa n’imyitwarire ye ngo kuko nta mugabo ujya mu rukundo ashaka guheheta.

Uyu mugabo w’abana 4 ku bagore batatu bose batandukanye, bose bagiye bamushinja ko ari umuhehesi abaca inyuma.

Mubyara w’uyu muhanzi, Juma Lokole yashyize hanze post ivuga ko kugira ngo umugabo ace inyuma umugore we biba byatewe n’imyatwarire y’uwo mugore.

Yagize ati“abagabo ntabwo bajya mu rukundo bizeye ko bazaca inyuma abo bakunda.

Imyitwarire y’abagore ni yo ituma umugabo aguma ari umwizerwa.”

Diamond na we akaba yaje agahita avuga kuri iyi post mu magambo make ati“Uko ni ukuri.”

Abantu bakaba bahise basubiza uyu muhanzi ko ari ugushaka uburyo yikuraho ibyaha yagiye ashinjwa n’abo bahoze bakundana bakaza gutandukana, bakaba baramushinja ubuhehesi.

Diamond Platnumz amaze gutandukana n’abagore 3 bose babyaranye kandi bakamushinja ubuhehesi, yatandukanye na Zari babyaranye abana babiri, atandukana na Hamisa Mobetto babyaranye umwana umwe, ni mu gihe aherutse gutandukana na Tanasha Donna na we babyaranye umwana w’umuhungu.

Zari batandukanya bamaze kubyarana abana babiri

Mobeto batandukanye babyaranye umwana Imwe

Tanasha Donna niwe baheruka gutandukana nawe babyaranye rimwe



Izindi nkuru wasoma

Uko hamenyekanye amakuru yatumye hatahurwa ukekwaho kwica umugore we akoresheje isuka.

Nyamasheke: Uko byagenze ngo umugabo w’imyaka 55 asambanye umwana w’imyaka itatu.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Impamvu Musenyeri Nshole asaba Leta ya Congo kugirana ibiganiro na M23.

Rutsiro: Hatangajwe impamvu ituma abanyeshuri barangiriza amasomo yabo mu mashuri abanza.



Author: Ijambonews Published: 2020-06-12 08:19:40 CAT
Yasuwe: 654


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Diamond-yavuze-impamvu-ituma-umugabo-aca-inyuma-umugore-we-2.php