English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Chris Brown, Beyonce, Tems,  bazahatanira Grammy Awards. Element we yakuyemo ake karenge.

Umuhanzi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo, Element Eleéeh, ntabwo yabashije kuza ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Grammy bizatangwa umwaka utaha muri Gashyantare ku nshuro ya 67.

Muri Nzeri 2024, nibwo Element yari yatangaje ko yatanze indirimbo ye ‘Milele’ kugira ngo izigweho mu zizahatanira iki gihembo mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance.

Ku bw’amahirwe make iki cyiciro cyajemo Abanya-Nigeria barimo Yemi Alade n’indirimbo ye ‘Tomorrow’, Asake na Wizkid mu ndirimbo bise ‘MMS’ , Davido, Chris Brown na Lojay mu ndirimbo bise ‘Sensational’, Burna Boy n’indirimbo ye ‘Higher’ ndetse na Tems n’indirimbo ye ‘Love Me JeJe’.

Umuhanzikazi wo muri Nigeria Tems niwe azahatana mu byiciro bitatu muri Grammy Awards akaba ari nawe munya-Nigeria uzahatana ahantu henshi.

Azahatana mu byiciro birimo: Best Global Music Album na Album ye yise “Born In The Wild”, aho azaba ahanganye na Rema na album ye yise “HEIS”.

Tems kandi azahatana mu cyiciro cya Best African Performance n’indirimbo ye ‘Love Me JeJe’ no mu cyiciro cya Best R&B song n’indirimbo ye “Burning.”

Ku ruhando mpuzamahanga, umuhanzikazi Beyoncé niwe uyoboye abandi mu bahatanye mu byiciro byinshi mu bihembo bya Grammy, aho yashyizwe mu byiciro 11.

Beyonce yashyizwe mu biciro birimo Record of the year (Texas Hold ‘Em) , Album of the year (Cowboy Carter), Song of the year (Texas Hold ‘Em), Best pop solo performance (Bodyguard), Best pop duo/group performance (Levii’s Jeans&Post Malone) n’ibindi.

Mu bandi banejejwe no kuzahatana muri Grammy barimo Chris Brown wagaragaje ko yishimiye kongera guhabwa amahirwe yo guhatana mu bihembo bya grammy ku nshuro ye ya Gatatu, aho muri izi nshuro yabashije kwegukana kimwe.

Ni mu gihe abantu bari bakunze kugaragaza ko batumva impamvu umuhanzi w’ikirangirire nka Chris Brown, atajya agaragara mu bahatanye muri ibi bihembo, gusa bamwe ugasanga bavuga ko ari ingaruka z’ibyo yagiye anengwa byiganjemo guhohotera abagore n’abakobwa.

Kuri ubu Chris Brown yongeye guhabwa amahirwe yo guhatana mu byiciro bitatu ari byo Best R&B Performance (Residuals), Best R&B Album (11:11) na Best African Music Performance (Sensantional yakoranye na Davido na Lojay).



Izindi nkuru wasoma

Christopher Wray uyobora FBI azegura mbere yuko Perezida Trump atangira kuyobora Amerika.

Batatu barimo Munyantore Christian batawe muri yombi bakekwaho kurya imitsi y'abaturage.

ITANGAZO RYA TURAMBANE Christian IDRISS RISABA GUHINDURA AMAZINA.

ITANGAZO RYA TURAMBANE Christian IDRISS RISABA GUHINDURA AMAZINA.

Chris Brown, Beyonce, Tems, bazahatanira Grammy Awards. Element we yakuyemo ake karenge.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-09 08:58:59 CAT
Yasuwe: 111


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Chris-Brown-Beyonce-Tems--bazahatanira-Grammy-Awards-Element-we-yakuyemo-ake-karenge.php