English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Bad Rama yibaza impamvu Imana ihora imuhuza n'inshuti mbi


Ijambonews. 2020-09-14 13:50:23

Mupenda Ramadhan cyangwa se Bad Rama, umugabo umaze kumenyerwa na benshi mu ruhando rw’umuziki mu Rwanda, akaba afite inzu ifasha abahanzi yitwa The Mane Music Label, ibarizwamo abahanzi nka Marina, Queen cha na Calvin Mbanda, Uyu mugabo avuga ko "ababazwa no kuba buri gihe agira inshuti mbi. ibi bimaze kubaho kenshi cyane" kuri we.

Muri iki gihe umuziki nyarwanda uri kugenda ukura cyane inzu ifasha abahanzi ya The Mane Music Label nubwo yatakaje abahanzi yari afite barimo Safi Madiba na Jay Polly iri mu zihagaze neza mu Rwanda ndetse bipimirwa mu bikobwa bitandukanye by’abahanzi bayibarizwamo bagenda bakora ndetse na Bad Rama ubwe.

Mupenda Ramadhan nyiri iyi nzu ubwo yari mukiganiro K&KShow yatangaje ko ababazwa no kuba buri gihe agira inshuti mbi. kandi ngo ibi bimaze kubaho kenshi cyane.

"Ntakubeshye mubuzima ngira inshuti mbi , mu bintu nzi mpora nishyuza n'Imana, kuki burighe uhora umpuza n'abantu babi " Uyu mukinnyi wa filime akomeza vuga ko abantu bamubera babi muburyo batandukanye

"Mu buryo no mu nzira nyinshi zitandukanye, kukugambanira, kutakwitaho, erega kuba inshuti mbi ntibivuga kukugambanira gusa, ushobora kuba utanyitaho, ubuse kuba inshuti yanjye dusangira akabisi n'agahiye, telefone yanjye iyo hajemo ka message ka mobile money ukampamagara ngo tujye gusangira ejo ntiwibuke ko mfite n'isabukuru y'amavuko (Birthday) cyangwa wowe ako ka message kaza ntumpamagare urumva waba uri isnhuti nziza? "

Uyu mugabo avuga ko nubwo nta dini runaka afite asengeramo mu nzu ye atunze Bibiliya ndetse afite na numero z'Abapasiteri ajya ahamagara bagasenga iyo abona ko hari ibitagenda neza cyangwa se iyo abakeneye ko bamufasha kwegera Imana dore ko yemeza ko asenga cyane.

Mu magambo ye agira ati "Mu bintu byose nkunda hazamo Imana, nkunda ibintu by'Imana cyane "Abajiwe impamvu atunze ifoto ya Maliya na Yozepfu kandi hari abazi ko ari umusilamu (Muslim) cyane ko yitwa Mupenda Ramadhan yasubije agira ati "Nta dini ngira njyewe mbaho ngendera ku mateka no kubyanditswe nkanabishyiramo ubwenge bwanjye kuko hari ibintu byinshi twibeshyaho, Ikintu cya mbere nemera kubijyanye n'Imana nibishake ntiyitwe n'Imana ariko hari ikintu kiruta ibindi bintu byose biba ku Isi",

Akomeza agira ati "Rero nta dini ngira nemera amateka n'ibyanditswe nkagenda bishyiramo ubwenge byisobanurira, Kandi kuvuga ko utagira idini ntibivuga ko udasenga cyangwa utajya mu rusengero mu nyumve neza, ndi umuntu ukunda gusenga cyane."

"Ushobora no gusanga nimero ntunze muri telefone yanjye harimo n'izabakozi b'Imana ndanabafite kubwinshi, iyo ndi mubigeragezo, iyo nshaka gukora ikintu kugira ngo bagisengere cyangwa dusenge mbiragize Imana, abantu tunyura mu buzima bwinshi cyane ushobora kuba umbona hanze ngenda gusa buri muntu wese afite ibigeragezo cyangwa ibintu bimugoye njyewe rero no mu buzima busanzwe ndabiyambaza tugasenga".

Abajijwe kuri Bibiliya atunze murugo nubwo atatangaje umurongo umufasha muri icyo gitabo avuga ko ayifite kandi yishimira ko ayifite iwe ibintu binafusha cyane kuba ihari.

Kuri ubu abahanzi bakorera muri iyi nzu bafite indirimbo nshya yaririmbwemo na Bad Rama, Queen Cha, Marina na Kelvin Mbanda basigaye babarizwa muri iyi nzu. Amashusho y’iyi ndirimbo nayo yamaze gukorwa, akorwa na Serge Girishya , mu buryo bw'amajwi yakorewe muri Country Record, ikorwa na Producer Element.

Bad Rama avuga ko byabaye ngombwa ko bahindura ntibakorere muri The Mane kuko bari bakeneye no gukorana n’uyu musore mushya ariko w’umuhanga mu gukora no gutunganya indirimbo z’abahanzi, dore ko ari no mubagezweho.



Izindi nkuru wasoma

Impamvu zishobora gutuma abasore n'inkumi batinda gushaka ngo bubake umuryango.

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUGARAMA-BURERA

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Umukambwe w’imyaka 96 Jean-Marie Le Pen utavuga rumwe na Leta y’Ubufaransa yitabye Imana.

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.



Author: Ijambonews Published: 2020-09-14 13:50:23 CAT
Yasuwe: 784


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Bad-Rama-yibaza-impamvu-Imana-ihora-imuhuza-ninshuti-mbi.php