English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ayden Heaven na Chido Obi bafite byinshi byo kunoza - Rúben Amorim wa Manchester United.

Nyuma yo gusezererwa muri FA Cup na Fulham FC kuri penaliti 4-3 ku Cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025, umutoza wa Manchester United, Rúben Amorim, yasabye abakinnyi bato b’iyi kipe gukomeza kwitegura neza, kuko ababonamo ubushobozi bwo kuzamuka no gukina mu ikipe ya mbere.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, Amorim yashimangiye ko Ayden Heaven na Chido Obi ari abakinnyi bafite impano, ariko bagikeneye gukora cyane kugira ngo bagire uruhare rukomeye muri Manchester United.

Yagize ati "Ayden Heaven na Chido Obi, bombi bafite byinshi byo kunoza. Gusa biteguye gukinira Manchester United. Bagomba kwitegura. Ni umuco wacu gushyira abakinnyi bato mu ikipe ya mbere.’’

Nubwo Amorim yagaragaje icyizere ku bakinnyi bato, intego ye nyamukuru nk’umutoza wa Manchester United ni ukwegukana igikombe cya shampiyona ya Premier League. Gusa iyi ntego iracyagoye, kuko ikipe ye iri ku mwanya wa 14 n’amanota 33 mu mikino 27 imaze gukinwa.

Ese uyu mutoza mushya azabasha kuzamura urwego rwa Manchester United no kuyisubiza ku ruhando rw’amakipe akomeye mu Bwongereza? Ibi bizaterwa n’uburyo azakoresha mu guhuza abakinnyi bakuru n’abato mu rwego rwo kubaka ikipe y’ejo hazaza.



Izindi nkuru wasoma

Byinshi kuri Paul Pogba wemererwa kugaruka mu mupira w’amaguru.

Impaka ku Basifuzi zongeye kuzamuka nyuma y’isezererwa rya Gasogi United.

Ayden Heaven na Chido Obi bafite byinshi byo kunoza - Rúben Amorim wa Manchester United.

Sobanukirwa n’indwara yo mu mutwe ituma uyirwaye wese arya ibiryo byinshi kandi mu gihe gito.

Mbappé yatsinze hat-trick, Real Madrid isezerera Manchester City muri Champions League.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-04 08:27:48 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ayden-Heaven-na-Chido-Obi-bafite-byinshi-byo-kunoza--Rben-Amorim-wa-Manchester-United.php