Ayden Heaven na Chido Obi bafite byinshi byo kunoza - Rúben Amorim wa Manchester United.
Nyuma yo gusezererwa muri FA Cup na Fulham FC kuri penaliti 4-3 ku Cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025, umutoza wa Manchester United, Rúben Amorim, yasabye abakinnyi bato b’iyi kipe gukomeza kwitegura neza, kuko ababonamo ubushobozi bwo kuzamuka no gukina mu ikipe ya mbere.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, Amorim yashimangiye ko Ayden Heaven na Chido Obi ari abakinnyi bafite impano, ariko bagikeneye gukora cyane kugira ngo bagire uruhare rukomeye muri Manchester United.
Yagize ati "Ayden Heaven na Chido Obi, bombi bafite byinshi byo kunoza. Gusa biteguye gukinira Manchester United. Bagomba kwitegura. Ni umuco wacu gushyira abakinnyi bato mu ikipe ya mbere.’’
Nubwo Amorim yagaragaje icyizere ku bakinnyi bato, intego ye nyamukuru nk’umutoza wa Manchester United ni ukwegukana igikombe cya shampiyona ya Premier League. Gusa iyi ntego iracyagoye, kuko ikipe ye iri ku mwanya wa 14 n’amanota 33 mu mikino 27 imaze gukinwa.
Ese uyu mutoza mushya azabasha kuzamura urwego rwa Manchester United no kuyisubiza ku ruhando rw’amakipe akomeye mu Bwongereza? Ibi bizaterwa n’uburyo azakoresha mu guhuza abakinnyi bakuru n’abato mu rwego rwo kubaka ikipe y’ejo hazaza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show