Arsenal FC ishaka gukora mu jisho Manchester City, Real Madrid yerekeje amaso muri Portugal!
Ku mugabane w’i burayi hari kuvugwa amakuru menshi ariko ajyanye n’igura n’igurishwa ry’abakinnyi kuko ni byo bihe tugezemo.
Kuva ku wa mbere w’iki cyumweru tariki 26 Gicurasi 2025, ikipe zitandukanye zatangiye kuvugwa cyane mu bintu byo kugura no kugurisha ndetse amakipe amwe atangira kongerera amasezerano abari kugera ku musozo wayo.
Ikipe imaze iminsi ivugwa cyane ni Manchester United, irimo gushaka abakinnyi beza kandi bakomeye nubwo bigoranye cyane.
Hashize ibyumweru 2 bivugwa ko ikipe ya Manchester United ivugana na Matheus Cunha, aho byavugwaga ko byamaze kurangira ariko ku munsi wejo hashize tariki 27 Gicurasi 2025, haje amakuru avuga ko Wolvermpton yatangiye kuvuna iyi kipe.
Wolves ivuga ko ikipe ya Manchester United yayisuzuguye cyane kuko yaganirije uyu mukinnyi batabanje kuvugana kuko yabeshwe cyane.
Ubwo Manchester United yavuganaga na Matheus Cunha yari iziko mu masezerano ye harimo ko ikipe izamushaka izishyura Milliyoni 62 z’amayero ariko Wolves ivuga ko iki cyari burebweho iyo Cunha ageza muri 2026 nkuko bivuga mu masezerano ye ariko biravugwa ko aya makipe bisa nibyarangiye bumvikanye.
Manchester United amakuru aturuka ku mugabane w’i Burayi avuga ko nyuma yo kubona Matheus Cunha, yamaze no kurangizanya na Bryan Mbeumo wakinaga muri Brentford. Iyi kipe kandi yatangiye ibiganiro na Eberechi Eze ukina muri Crystal Palace uzasoza amasezerano 2027.
Ibindi birimo kuvugwa i Burayi harimo intambara iri hagati ya Manchester City na Arsenal FC zirwanira Morgan Gibs White.
Mu minsi ishize nibwo ikipe ya Manchester City yatangiye kuganiriza uyu mukinnyi ukinira Nottingham Forest ariko amakuru ahari avuga ko na Arsenal FC yaje muri uru rugamba.
Ikipe ya Liverpool FC yamaze nayo kurangizanya na Jeremie Flipong ndetse ku munsi w’ejo hashize yageze mu gihugu cy’ubwongereza, gukora ikizamini cy’ubuzima. Iyi kipe kandi irimo gukora utuntu twa nyuma kuri Florian Wirtz bose bakinaga muri Bayern Leverkusen.
Ku munsi wejo hashize tariki 27 Gicurasi 2025, abakunzi ba FC Barcelona bari bategereje ko Lamine Yamal yongera amasezerano n’igihe araza gusinya.
Lamine Yamal yaje gusinya amasezerano y’imyaka 6 bivuze ko azageza mu mwaka wa 2031. Uyu mwana w’imyaka 18, azajya afata ibihumbi 300 nk’umushahara buri cyumweru wateranya uduhimbazamusyi azajya ahabwa bitewe n’ibyo azajya aba yakoze ahabwe ibihumbi 400 ubwo buri mwaka azajya afata hafi milliyoni 20 z’amayero.
Ikipe ya Real Madrid yerekeje amaso mu gihugu cya Portugal nyuma yaho Xabi Alonso abonye muri ba myugariro harimo ikibazo.
Umwanya Xabi Alonso abonaho ikibazo cyane ni uruhande rw’imoso rwakinagaho Ferland Mendey ndetse na Fran Garcia. Ikipe ya Real Madrid irimo kuvugana na Alvaro Carreras ukina muri Benfica.
Amakuru avuga ko ikipe ya Real Madrid irimo gutanga Milliyoni 50 z’amayero kuri uyu mukinnyi ndetse vuba dushobora kubona atangajwe akiyongera kuri Trent Alexander Arnold na Dean Huijsen bamaze gusinya muri Real Madrid.
Andi makuru ataremezwa neza, y’igaruka mu bwongereza rya Julian Alvarez uheruka kwerekeza muri Athletico Madrid avuye muri Manchester City. Uyu munya-Argentine bivugwa ko Arsenal FC yamaze kumubenguka ndetse nawe ibiganiro bigeze kure cyane.
Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show