Abaturage bo mu mujyi wa Khan Younis wo mu majyepfo ya Gaza basabwe guhunga igitaraganya.
Kuri uyu 1 Ukuboza 2023, Abanyapalestine batangiye kwimukira mu turere two hagati mu mujyi kubera ibitero bya Isiraheli nyuma y’ikiruhuko cyari cyatanzwe cyamaze kurangira.
Ingabo za Israel (IDF) zataye udupapuro mu mujyi wa Khan Younis wo mu majyepfo ya Gaza, Akarere Israel yita “akarere k’imirwano” kandi ibwira abaturage guhita bahunga.
Ni udupapuro twanditswe ho amagambo agira Ati: “Ku baturage ba Al Qarara, Khirbet Khaza'a, Abadan na Bani Suheila. Ugomba guhita uhunga hanyuma ukerekeza mu buhungiro mu gace ka Rafah”.
Mu mirwano yabaye mbere y’amahoro, Israel yabwiye inshuro nyinshi abatuye mu majyaruguru ya Gaza kwimukira mu majyepfo ya Wadi Gaza kubera umutekano wabo. Umujyi wa Khan Younis uherereye mu majyepfo y’ako gace kaberamo intambara.Umuryango w'abibumbye uragereranya ko byibuze abantu 946.000 bimuwe mu gihugu ubu bari mu majyepfo ya Gaza.
Ni nyuma y’iminsi Israel imaze ivuga ko agahenge kari kamaze iminsi irindwi nikarangira iri bwongere gusubukra ibitero.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show