English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abanyeshuri 80 bashyikirijwe ibikoresho by’ibanze nyuma yuko basizwe iheruheru n’inkongi y’umuriro.

Nyuma y’uko kuwa gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024, inzu imwe mu ziraramo abakobwa biga muri GS Runyombyi mu karere ka Nyaruguru yahiye igakongokeramo ibikoresho byabo byose, abo banyeshuri uko ari 80 bashyikirijwe ibikoresho by’ibanze byo kwifashisha, kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024.

Ibikoresho bashyikirijwe ni amakaye n’amakaramu n’ibiryamirwa ndetse n’ibikoresho by’isuku, harimo imifariso, amashuka n’uburingiti, ibitenge, inkweto zo kwigana n’izo gukarabiramo, amasogisi, amasabune, indobo, imiti yo kogesha amenyo n’uburoso.

Abashyikirijwe ibikoresho bashima bagenzi babo batagezweho n’iki cyago bagiye babatiza imyambaro, ariko uyu munsi bashimiye by’umwihariko ubuyobozi bw’Igihugu kuba bwabatekerejeho bukabazanira ibyo bikoresho bari bakeneye.

Uwavuze mu izina rya bagenzi be yagize ati “Nshimiye Leta yacu y’u Rwanda. Ni ukuri yagize neza. Abanyeshuri twese muri rusange mureke tuyishimire.”

Ku rundi ruhande ariko, bafite impungenge z’aho bazatwara udukoresho dukeya bazaba bafite batashye, ku buryo bifuza uwabaha n’ibikapu.

Uwitwa Laurence Tuyishimire yagize ati “Habayeho ubushobozi hakaboneka n’ibikapu byadufasha kuzabona uko tugarukana ibindi bikoresho, cyangwa se tukanatira amakaye tukajya kwandikira note mu rugo.”

Uko byagenze kugira ngo inkongi ibe.

Inkongi yibasiye aharara abo banyeshuri yabaye mu ma saa moya na 45 (19h45) zo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024. Abanyeshuri bari bavuye gusubiramo amasomo (étude), bitegura kujya ku meza.

Cynthia Kanyana ari mu bari mu cyumba inkongi yaturutsemo. Agira ati “Dortoir ijya gushya nari ndyamye, numva ibintu biraturitse, nkangutse ndebye mbona iri gushya. Turasohoka tujya kubivuga, baraza bagerageza kuhazimya biranga. Umuriro wazimye ari uko irangiye.”

Tuyishimire wari mu cyumba kindi cy’iyo dortoir na we ati “Twumvise ibintu biturika inshuro ebyiri, tugiye kumva twumva abana biruka bavuga ngo harahiye. Ndareba koko mbona harimo harashya. Harimo abana barwaye baryamye, turabasohora, ubundi dortoir itangira gufatwa cyane bikomeye, hahiramo ibintu byose. Nta kintu na kimwe twasohoye. Harimo abasohotse nta nkweto, hari n’abatari bambaye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko iriya nkongi ishobora kuba yaratewe n’umuriro w’amashanyarazi, cyane ko yatangiye nyuma y’uko ngo umuriro wari ubuze kabiri.

Ngo bari kureba ibisabwa kugira ngo yongere isakarwe, kandi ngo uretse gusana ahahiye, barateganya gushyira insinga z’amashanyarazi nshyashya mu nyubako zishaje z’icyo kigo cy’amashuri zose.

Ati “Ni amashuri yatangiye kubakwa muri za 1966. Hari ubusaze bw’inyubako hakaba n’ubusaze bw’insinga z’amashanyarazi. Turimo turareba uburyo byasubira mu murongo.”

Kuri ubu ishuri GS Runyombyi ya 1 ryigamo abanyeshuri 467 harimo abakobwa 258 n’abahungu 209. Dortoir yahiye ni imwe muri esheshatu ziraramo abakobwa zihari.

Muri rusange inyubako za kera zihari zirashaje ndetse zinasakaje amabati ya asbestos.



Izindi nkuru wasoma

NESA yatangaje uko ingendo z’abanyeshuri ziteganyijwe ubwo bazaba batangiye gusubira mu rugo.

Mu Rwanda batatu bagizwe abasifuzi mpuzamahanga nyuma yo gusigwa amavuta na FIFA.

Rubavu: Abamotari basaga 1 000 bibukijwe gukurikiza amategeko y’umuhanda.

Abanyeshuri 80 bashyikirijwe ibikoresho by’ibanze nyuma yuko basizwe iheruheru n’inkongi y’umu

Yaraye mu gihome nyuma yo kwanga guhaguruka mu myanya y’abafite ubumuga.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-10 09:32:07 CAT
Yasuwe: 11


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abanyeshuri-80-bashyikirijwe-ibikoresho-byibanze-nyuma-yuko-basizwe-iheruheru-ninkongi-yumuriro.php