English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abanyamakuru basabwe kwitonda mu gutangaza inkuru zijyanye n’ubutabera

Inzego zigira aho zihurira n’ubutabera zasabye abanyamakuru bo mu Rwanda gukora akazi kabo cyinyamwuga bakirinda  kubogama ndetse no kumena amabanga y’akazi mu gihe batangaza inkuru z’ubutabera.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuwa gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2024,Umunyamabanga mukuru wa RIB Rtd Col Jeannot Ruhunga yavuze ko akenshi abanyamakuru bisanga mu byaha kubera kudakora akazi kabo cyinyamwuga ndetse abasaba kwitonda mu gihe batangaza inkuru z’ubutabera.

Ati” umunyamakuru afite uburenganzira mu gutanga amakuru yabonye cyangwa yumvise ariko niba hari ibintu bigomba kugirwa ibanga nawe akabigira ibanga,urugero nk’umuntu wahohotewe aba agomba kugirwa ibanga,umutangabuhambya aba agomba kugirwa ibanga ibyo aba agomba kubikora kugirango rimwe atazisanga yakoze icyaha.”

Umunyobozi mukuru w’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda Me Moise Nkundabarashi yavuzeko hagomba kubahirizwa amategeko agenga buri rwego kugirango ibintu birusheho kugenda neza.”

Ati” nko mu gihe urubanza rukiburanishwa umunyamakuru ntabwo akwiye guhita yihutira gusohora inkuru kandi mu byukuri turi buze kumva buri ruhande icyo rubivugaho, amakuru n’uyatangaza bikiri mu rwego rw’iperereza w’amuntu waguhaye amakuru araba amennye ibanga ry’akazi bizatuma umunyamakuru nawe afatwa nk’umufatanyacyaha.

Mugisha Emmanuel Umunyamabanga w’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC yasabye abanyamakuru kumenya amategeko abagenga kugirango batazisanga bageze mu nkiko kubera kwica amategeko.”

Ati”icyo dusaba abanyamakuru nuko bamenya neza icyo amategeko abemerera bityo bazamenya ibyo bakwiye gutangaza nibyo badakwiye gutangaza kandi turi gufatanya n’inzego z’ubutabera kugirango tuzamure ubumenyi ku banyamakuru bakora inkuru zijyanye n’ubutabera.”

RMC ivugako imanza zisaga 300 arizo zakemuwe n’uru rwego kuva rwatangira izo nshingano zo kureberera abanyamakuru mu 2013.



Izindi nkuru wasoma

Gaza: Abantu 38 hamwe n’abanyamakuru 3 mu majyepfo ya Libani bishwe. Inkuru irambuye.

Muri Gaza abanyamakuru batatu bishwe n’ingabo za Israel.

Oxfam yatangaje ko nibura abantu ibihumbi 21 ku munsi bapfa kubera inzara. Inkuru irambuye.

Ndashaka gutangaza ko ntazagaragara kuri ballot paper muri 2026 - Gen.Muhozi.

DRC:Abarimu bahunze M23 basabwe guhunguka bagasubira mu kazi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-22 09:53:51 CAT
Yasuwe: 83


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abanyamakuru-basabwe-kwitonda-mu-gutangaza-inkuru-zijyanye-nubutaber.php