English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abantu 164 bamaze kwandura: Iki cyorezo kiri kugaragaza umuvuduko uhambaye.

Icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende kimaze kugaragara ku bantu 164 muri Uganda nyuma y’iminsi micye kihagaragaye, ndetse kugeza ubu kimaze kwisasira umuntu umwe.

Mu ntangiro z’uku kwezi k’Ukwakira 2024, ni bwo indwara y’Ubushita bw’Inkende yagaragaye muri Gereza yo muri Uganda, gusa imibare y’abakomeje kuyandura ikaba ikomeje gutumbagira umunsi ku wundii, kuko hafi ya buri munsi haboneka abayanduye.

Henry Kyobe Bosa, Umukozi muri Ministreri y’Ubuzima yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua ari nabo dukesha iyi nkuru ko iyi ndwara “yishe umuntu umwe wari usanzwe anabana na virusi itera SIDA.”

Yakomeje agira ati “Imibare ikomeza kuzamuka, nko ku wa Mbere handuye abantu 11. Gusa ariko hakize 84, kandi dukomeje ingamba zo kuyirwana.”

Uko iyi virusi yandura.

Kuramukanya mukoresheje ibiganza, gukoranaho n’umuntu uyirwaye, gukorana imibonano mpuzabitsina n’uyirwaye, gusomana n’ibindi.

Ibimenyetso biranga uwanduye Mpox.

Kugira ubushita cyangwa ubuheri ku ruhu, kugira umuriro ukabije, kubabara mu muhogo, kuribwa umutwe bikabije, kugira ububabare bw’imitsi, kugira intege,kubyimba udusabo tw’amaraso (ganglions lymphatiques).

Inzira wakoresha kugira ngo ukumire cyangwa wirinde iki cyorezo.

Gukaraba intoki kenshi ukoresheje amazi meza n’isabune cyangwa ukoresheje umuti w’isuku wa arukoro, kwirinda gukoranaho n’umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Mpox, gukurikiza inama n’amabwiriza atangwa na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo bwo kwirinda no gukumira Mpox, kimwe n’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi ku banyeshuri.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS/WHO ryatangaje ko abantu ibihumbi 42 bamaze kwandura ubushita bw’inkende, naho 1 100 bakaba bamaze kwitaba Imana bazize iyi ndwara biganjemo abo ku Mugabane wa Africa, na bo biganjemo abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Ku nshuro ya 80: Putin yakiriye mu birori by’akataraboneka Xi Jinping n’abandi bayobozi bakomeye

Kashmir yongeye kuba igicumbi cy’amaraso nyuma y’igitero cyahitanye abantu 15

Pakistan yohereje ubutumwa bukomeye ku Buhinde nyuma yo kugerageza intwaro za kirimbuzi

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Ambasaderi Karamba yakiriye Umugaba Mukuru wa Djibouti: Ibyihishe inyuma y’uru ruzinduko



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-24 16:32:51 CAT
Yasuwe: 117


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abantu-164-bamaze-kwandura-Iki-cyorezo-kiri-kugaragaza-umuvuduko-uhambaye.php