English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abajejetafaranga barangajwe imbere na Paul Muvunyi  basuye ikipe ya Rayons Sports mu myitozo.

Bamwe mu bavuga rikijyana bahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports barimo Paul Muvunyi na Sadate Munyakazi basuye ikipe ya Rayon Sports mu myitozo banizeza abafana ko ikipe igiye kongera gukomera.

Kuri uyu wa Gatanu ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports giherereye mu Nzove, abahoze bayobora Rayon Sports mu myaka ishize, bahuriye ku myitozo ya Rayon Sports yitegura Kiyovu Sports.

Hari hashize iminsi havugwa umwuka mubi wo kutumvikana hagati y’abayoboye iyi kipe mu myaka ishize, ariko nyuma y’imyaka ine aba bayobozi bose bongeye guhuriza hamwe mu gushyigikira ikipe ya Rayon Sports bagatahiriza umugozi umwe.

Aba bayobozi barimo Paul Muvunyi wayoboraga Rayon Sports ubwo iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona, Sadate Munyakazi wamusimbuye, Dr Emile Rwagacondo, Martin Rutagambwa, Twagirayezu Thaddé n’abandi benshi bagiye baba abayobozi bakomeye muri iyi kipe, bose bemeye gufatanya bagasasura ibibazo byose byari biri muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Aba bayobozi bamenyesheje abakinnyi ko babari inyuma mu gutegura umukino wa Kiyovu Sports uteganyijwe  kuri uyu wa Gatandatu, aho agahimbazamusyi  kazamuwe ubu kageze ku bihumbi 150 nibaramuka batsinze, ndetse na buri gitego ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Kiyovu Sports mu marembera? Imiyoborere mibi n’imyenda bishingiye ku gusenyuka k w’ikipe.

Kevin, Master, Aimable mu bakinnyi bitabiriye umuhuro wa Rayon Sports.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Rwatubyaye Abdul yagaragaye muri Rayon Sports.

Gahunda ya Sena yo gusura Poste de Santé mu gihugu hose yitezweho guteza imbere serivisi z’ubuzim

Neymar Jr ari mu nzira zimwerekeza mu ikipe yatangiriyemo gukina ya Santos.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-01 19:51:27 CAT
Yasuwe: 60


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abajejetafaranga-barangajwe-imbere-na-Paul-Muvunyi--basuye-ikipe-ya-Rayons-Sports-mu-myitozo.php