ACP Lynder Nkuranga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka
Perezida Kagame yagize ACP Lynder Nkuranga Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka asimbuye Lt Col François Regis Gatarayiha wagiye kuri uyu mwanya mu 2018.
Izi mpinduka zatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Nzeli 2021 mu tangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Rivuga ko ACP Lynder Nkuranga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka.
Ni mu gihe Col Jean Paul Nyirubutama yagizwe Umunyamabanga Mukuru wungirije akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza n’Umutekano byo hanze y’Igihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.
ACP Lynder Nkuranga wigeze kuba Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu mu 2018, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS. Ni umwanya yagiyeho muri Kanama 2020.
Muri Kamena 2021 ni bwo kandi Perezida Kagame yafashe icyemezo cyo kuzamura mu ntera Lieutenant Colonel Jean Paul Nyirubutama ahabwa ipeti rya Colonel, agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show