English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 Umunya-Australia Béatrice McQueef, yatunguranye mu marushanwa y’abanyempano azwi nka ‘Incroyable talent’ mu Bufaransa, acurangisha umwirongi igitsina cye.

 

Iri rushanwa ryatambutse kuri Televiziyo ya M6 kuwa Kabiri w’iki Cyumweru imbere y’ibihumbi by’abafana bari barikurikiye.

Béatrice McQueef w’imyaka 40 ubwo yari ageze ku rubyiniro, Karine Le Marchand umwe mu bakemurampaka yabwiye abari mu cyumba ko impano bagiye kureba itagenewe abana bari munsi y’imyaka 18, abana bari aho basabwe gusohoka.

Abari bakurikiye kuri televiziyo nabo bashyiriweho akantu kagaragaza ko abatarengeje imyaka 18 batemerewe kureba ayo mashusho, banapfuka igitsina cya Béatrice McQueef.

Uyu mugore usanzwe ari umuganga w’indwara z’abagore, yahise akuramo imyenda hasi, acurika umutwe hagati y’intebe ebyiri amaguru ye ajya hejuru, ubundi afata umwirongi awucomeka mu gitsina cye atangira gucuranga indirimbo y’abana izwi nka ‘Frère Jacques’.

Bamwe bipfutse mu maso harimo n’abakemurampaka bumva ko ishyano riguye, mu gihe abandi bari basetse batembagaye babibona nk’impano idasanzwe.

Béatrice McQueef yatangaje ko impano ye yo gucurangisha igitsina yavumbuwe ubwo yari amaze kuba inzobere mu gukora imyitozo ngororangingo izwi nka ‘acrobatie’.

Ati “Nakuze nkora imyitozo ngororangingo, najya nyikora nkatungurwa n’umwuka usohoka mu gitsina ntabishaka. Aho gukomeza guterwa ipfunwe na byo, naje gutekereza ko nabyifashisha nkora ibindi bintu bidasanzwe.”

Nibwo yaje kugerageza gucuranga umwirongo akoresheje igitsina cye, biza gukunda ariko abanza kujya yimwa amahirwe y’aho yabyerakanira kuko mu marushanwa menshi y’abanyempano bangaga kumwakira.

 yanditswe na Bwiza divine



Izindi nkuru wasoma

Kugabanuka kw'ubugome n'ubumwe mu buzima bwite: Dore uburenganzira bw’umugore mu muryango.

Kamonyi barahiga bukware uwateye undi Grenade amuziza kugirana umubano udasazwe n’umugore we.

Rubavu: Umugabo yitwikiye inzu ye nyuma yo kwangira umugore n’abana be kuyinjiramo.

Akekwaho kwica umugore we nyuma yo kumukubita bakaryama agihumeka ariko bugacya yapfuye.

Amahano: Inkuru irambuye ku umugore wafashe nyina arimo gutanga ibyishimo ku mugabo we.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-11 10:15:39 CAT
Yasuwe: 386


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/-Umugore-yatunguye-benshi-acurangisha-umwirongi-igitsina-cye.php