English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urwibutso rwa Gisenyi ruherereye aho bise “Commune Rouge” ,  ruri mu mudugudu wa Ruriba, Akagari ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu. 

Kwanga Abatutsi muri aka karere k‘Urwanda byatangiye kera, cyane cyane bitewe n’uko Perezida Habyarimana ariho yakomokaga, hamwe n’abandi bakomeye bo mu “Kazu” bari ku isonga ya politiki y’urwango mu Rwanda. Ubwicanyi bwabanjirijwe n’imvugo mbi, ibitutsi, urwango n’ibindi byose byaganishaga kukurimbura Abatutsi, byose byasohokaga muri Kangura. 

Umwanditsi mukuru wa Kangura, Hassan Ngeze akomoka muri Nyakabungo Umurenge wa  Gisenyi, muri ako Karere ka Rubavu, akaba ari no mubashinze CDR.

Kuri iyi tariki ya 30 Mata buri mwaka haba umuhango wo kwibuka abagera ku 4,613 biciwe kuri uru rwibutso mu gihe cya jenoside ariko na mbere yaho  hicirwaga abo bitaga ibyitso by'Inkotanyi bakaza kubahamba hagati mu irimbi mu byobo byacukurwaga hagati y'imva.

Izina Commune Rouge ryahawe uru rwibutso naryo n'umwihariko kuko ryatangiranye na jenoside tariki ya 07 Mata 1994 ubwo umusaza witwaga Rugotomezi Thomas yafashwe n'interahamwe zo mu mujyi wa Gisenyi zikamubeshya ko zimujyanye kuir Komini kubonana na Burugumesitiri kuko ngo bari baziranye ntacyo yari kumutwara.

Izo Nterahamwe aho kugirango zimujyane kuri Komini ahubwo zamujyanye ku irimbi rya Ruliba, Ubwo Rugotomezi yari ageze ku irimbi rya Ruliba yasanze amaraso menshi atemba  kubera Abatutsi bahicirwaga,  bamusaba kwicukurira arabyanga arimyoza kubera bamubeshye arababwira ati " aha si kuri Komini isanzwe munzanye ahubwo ni kuri Commune Rouge' mu Kinyarwada bishatse kuvuga Komini itukura,nuko bahita bamwica. 



Izindi nkuru wasoma

Urwibutso rwa Gisenyi

Rubavu:DJ Selecta Dady yateguye igitaramo cyidasanzwe mu mujyi wa Gisenyi

Abdullah II Al-Hussein yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE GISENYI MURI RUBAVU

Gisenyi:Abanyamuryango ba FPR barishimira inyubako yabo igiye kuzura izatwara arenga miliyali 5.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-30 07:26:21 CAT
Yasuwe: 28


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urwibutso-rwa-Gisenyi.php