Urujijo ku cyahitanye umugore utwite wasanzwe yapfiriye mu nzu yari amzemo iminsi 3 gusa
Mu Mudugudu wa Karudandi, Akagari ka Munanira ya II, Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umugore utwite wasanzwe yapfiriye mu nzu ye, nyuma y’iminsi mike ahageze.
Amakuru y’iki gikorwa cyateye impungenge abatabazi n’abaturanyi yatangiye kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ahagana saa yine za mu gitondo, tariki ya 22 Gicurasi 2025.
Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko nyakwigendera n’umugabo we bari bamaze iminsi itatu gusa bimukiye muri ako gace. Umurambo w’uwo mugore ngo wasanzwe mu nzu ifunze, bituma abaturage bifashisha inzego z’umutekano kugira ngo bayimenagure binjiremo.
Kayibanda Oscar, umwe mu batuye hafi aho, yabwiye Itangazamakuru ati: “Twabonye inzego z’umutekano zije zimenagura inzu, basangamo umugore yapfuye ari wenyine. Harimo imbabura icanye, bivugwa ko imyuka yayo ishobora kuba ari yo yamuhitanye.”
Bikekwa ko uyu mugore ashobora kuba yahumetse imyuka ihumanya iva ku mbabura yari yasigaye icanye mu cyumba cye, gusa kugeza ubu nta cyemezo cyemeza impamvu nyayo y’urupfu rwe kiratangazwa.
Nyakwigendera yari utwite inda ye ya mbere, ndetse nta mwana bari barabyaranye n’uwo bashakanye.
Umurambo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi i Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse (autopsie), mu gihe umugabo we yajyanywe n’inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo atange ibisobanuro mu rwego rw’iperereza.
Inzego z’umutekano zatangaje ko iperereza rikomeje, kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mubyeyi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show