English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Emmanuel Macron yamaganye amakuru yo gukubitwa urushyi n’umugore we

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yamaganye amakuru yo gukubitwa urushyi n’umugore we abigambiriye nyuma y’amashusho yakwirakwiye agaragaza akubitwa urushyi mu isura, avuga ko ibisobanuro byahawe ariya mashusho ntaho bihuriye n’ukuri.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho yafashwe ku Cyumweru agaragaza ubwo Perezida Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte Macron bari bageze Vietnam, bataruruka indege, umugore agasa nk’ukubita urushyi umugabo we mu isura.

Ni amashusho yagarutsweho na benshi, bavugaga ko Perezida Emmanuel Macron yakubiswe n’umugore imbere y’abantu, ndetse bikaba byavugwaga ko babanje gusa nk’aho batongana.

Uyu Mukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, yasabye “abantu bose kwitondera” ibisobanuro biri guhabwa aya mashusho, kuko bihabanye n’ukuri.

Yagize ati “Njye n’umugore wanjye tuba tuganira, kandi twishimye, ariko sinzi impamvu byabaye igikuba, hakaba n’abantu babiha ibindi bisobanuro bitari byo.”

Ibi Perezida Emmanuel Macron yabitangariye itangazamakuru muri Vietnam aho ari mu ruzinduko rw’akazi yagezeyo ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025.

Amashusho agaragaza Perezida Macron asa nk’ukubitwa urushyi mu isura, yasisikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, z’abasanzwe batishimira uyu munyapolitiki.

Macro yagarutse kandi ku mashusho na yo aherutse kuvugwaho ko yari acigatiye agapfunyika k’ikiyobyabwenge cya cocaïne, ariko byose abihakana yivuye inyuma.

Ati “Ibyo byose nta na kimwe cy’ukuri kirimo. Gusa ariya mashusho si amahimbano ariko ibisobanuro si byo, rero abantu bakwiye gutuza bakita ku makuru y’ukuri.”



Izindi nkuru wasoma

Uko ikibumbano cya Macron kibwe kikajyanwa imbere ya Ambasade y’u Burusiya

Perezida Paul Kagame yatangiye urundi ruzinduko mu kindi gihugu gikomeye ku Isi

Ibyo Perezida Donald Trump yasubije nyuma yo kubazwa niba azababarira P Diddy

Guinée: Leta yamaganye ibyavuzwe ku guhagarika inkunga y’ikipe y’Igihugu

Skales yahakanye ibyo gutandukana n’umugore we



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-27 11:20:34 CAT
Yasuwe: 108


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Emmanuel-Macron-yamaganye-amakuru-yo-gukubitwa-urushyi-numugore-we.php