English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukambwe w’imyaka 96 Jean-Marie Le Pen  utavuga rumwe na Leta y’Ubufaransa  yitabye Imana.

Umufaransa wari umunyapolitiki ukomeye mu batavuga rumwe na Leta akaba Se wa Marine Le Pen yapfuye afite imyaka 96.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko uyu mukambwe yari amaze iminsi arembeye muri bimwe mu bitaro bikomeye by’iwabo ari kumwe n’abantu ba hafi be, haba mu muryango no muri Politiki.

Le Pen azibukwa nk’umwe mu bantu bakomeye babayeho mu Bufaransa bahakanaga Jenoside yakorewe Abayahudi, akaba umuntu utarihanganiraga abanyamahanga, ntiyemere iby’uko abagabo n’abagore baringaniye imbere y’amategeko n’ibindi.

Ni we washinze ishyaka Le Front National ry’ababogamiye iburyo (Extreme Droite) mu Bufaransa mu 1972.

Yigeze guhatana na Jacques Chirac mu matora y’umukuru w’Igihugu mu 2002, ariko atsindwa atagize n’amajwi ageze kuri 20.

Umukobwa wa Le Pen, Marine Le Pen, yasimbuye se ku buyobozi bw’ishyaka mu 2011. Kuva icyo gihe yarihinduriye izina aryita Rassemblement National, riba umwe mu mitwe ya politike ifite imbaraga mu Bufaransa.

Jordan Bardella, wasimbuye Marine Le Pen mu 2022, yavuze ko Jean-Marie Le Pen yaranzwe no kwitangira Ubufaransa no guharanira ubusugire bwabo.

Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa François Bayrou yavuze ko uwo ari we wese wigeze guhangana na Le Pen ngo azi neza uburyo yari indwanyi kabombo.

Naho Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Bruno Retailleau yakomeje umuryango wa Le Pen, anavuga ko ari urupapuro rw’amateka y’Ubufaransa ruhinduwe.

Ni mu gihe ku rundi ruhande rwa politike, umuyobozi w’ishyaka La France Insoumise, ry’ababogamiye ibumoso (Extreme Gauce) Jean-Luc Mélenchon, yavuze ko guha icyubahiro uwatabarutse bidakuraho uburenganzira bwo kunenga ibikorwa byabo, ndetse yongeraho ko ibikorwa bya Jean-Marie Le Pen ari agahomamunwa.

Jean-Luc Mélenchon yakomeje agira ati “Urugamba twarwanaga n’umuntu rurarangiye. Urwo kurwanya urwango, ivangura, kwanga Islam n’Abayahudi yasakaje rwo rurakomeje."

Le Pen yari umwe mu banyapolitike b’abateshamutwe Ubufaransa bwagize mu myaka myinshi ishize. Ibitekerezo bye by’ubuhezanguni n’amagambo y’ivangura byamuhozaga imbere y’ubutabera bya hato na hato.

Nyamara ariko, politike ze zo kurwanya ubwimukira zamuhesheje amajwi. Mu matora ya perezida yo mu 1988 yabonye amajwi 14%, mu 1995 abona 15%, hanyuma mu 2002 abasha kugera mu cyiciro cya nyuma cy’amatora, ariko amashyaka menshi asaba abayoboke bayo kumwima amajwi, bituma mukeba we Jacques Chirac amutsinda ku majwi 82%.

Mu 2015, Le Pen yirukanwe mu ishyaka Rassemblement National nyuma yo kongera kumvikana ahakana Holocaust (Jenoside yakorewe Abayahudi).

Kwirukanwa kwe kandi kwabaye mu gihe yari ashyamiranye n’umukobwa we, wamushinjaga kongera gupfobya Holocaust ku mugaragaro kugira ngo arebe ko yakongera kugaragara mu ruhando rwa politike nyuma y’igihe yaribagiranye.



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Umukambwe w’imyaka 96 Jean-Marie Le Pen utavuga rumwe na Leta y’Ubufaransa yitabye Imana.

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-08 07:40:10 CAT
Yasuwe: 9


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukambwe-wimyaka-96-JeanMarie-Le-Pen--utavuga-rumwe-na-Leta-yUbufaransa--yitabye-Imana.php