Uko inka 10 zigiye guhindura ubuzima bw’Abarokotse Jenoside mu Burengerazuba
Mu gihe u Rwanda rukomeje kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Diyoseze Gatolika ya Cyangugu yagaragaje ko impuhwe zitavugwa gusa, ahubwo zinakorwa. Iyi Diyoseze yatanze inka 10 ku miryango itishoboye y’abarokotse Jenoside mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo, anabaha icyizere cy’ejo hazaza.
Si ibyo gusa, kuko yanatangiye kubakira amazu 2 abari mu bukene bukabije, inzu imwe muri Rusizi n’indi muri Nyamasheke, zifite agaciro ka miliyoni 8 Frw buri imwe. Ibi bikorwa byose byitezweho kurangirana n’iminsi 100 yo Kwibuka.
Bayizere Elias, umwe mu bahawe inka, yagaragaje ko iyi nka ije nk’igisubizo cy’amasengesho ye, ati: “Byangoraga kubona ifumbire n’amata, ariko ubu ngiye kugira amahirwe yo gutunga inka yanjye bwite.”
Mukakayijahu Bernadette na we yagize ati: “Nari nsigaranye uduhene, none ubu ngiye no kugira amata nzagabira n’abaturanyi.”
Izi nka zatanzwe hamwe n’ibikoresho byazo birimo umunyu n’imiti yo kuzirinda ibyonnyi, kugira ngo zitangire gutanga umusaruro mu buryo bwihuse.
Padiri Irakoze Hyacinthe uyobora Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro na Caritas muri Diyoseze ya Cyangugu, avuga ko iyi gahunda ari igikorwa ngarukamwaka gifite intego yo “gukiza, gusana no kongera icyizere.”
Guverineri w’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yashimye iyi nkunga ya Kiliziya, avuga ko ari isura y’ubufatanye bwiza hagati ya Leta na Diyoseze mu guharanira imibereho myiza y’abarokotse Jenoside.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show