English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko inka 10 zigiye guhindura ubuzima bw’Abarokotse Jenoside mu Burengerazuba

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Diyoseze Gatolika ya Cyangugu yagaragaje ko impuhwe zitavugwa gusa, ahubwo zinakorwa. Iyi Diyoseze yatanze inka 10 ku miryango itishoboye y’abarokotse Jenoside mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo, anabaha icyizere cy’ejo hazaza.

Si ibyo gusa, kuko yanatangiye kubakira amazu 2 abari mu bukene bukabije, inzu imwe muri Rusizi n’indi muri Nyamasheke, zifite agaciro ka miliyoni 8 Frw buri imwe. Ibi bikorwa byose byitezweho kurangirana n’iminsi 100 yo Kwibuka.

Bayizere Elias, umwe mu bahawe inka, yagaragaje ko iyi nka ije nk’igisubizo cy’amasengesho ye, ati: “Byangoraga kubona ifumbire n’amata, ariko ubu ngiye kugira amahirwe yo gutunga inka yanjye bwite.”

Mukakayijahu Bernadette na we yagize ati: “Nari nsigaranye uduhene, none ubu ngiye no kugira amata nzagabira n’abaturanyi.”

Izi nka zatanzwe hamwe n’ibikoresho byazo birimo umunyu n’imiti yo kuzirinda ibyonnyi, kugira ngo zitangire gutanga umusaruro mu buryo bwihuse.

Padiri Irakoze Hyacinthe uyobora Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro na Caritas muri Diyoseze ya Cyangugu, avuga ko iyi gahunda ari igikorwa ngarukamwaka gifite intego yo “gukiza, gusana no kongera icyizere.”

Guverineri w’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yashimye iyi nkunga ya Kiliziya, avuga ko ari isura y’ubufatanye bwiza hagati ya Leta na Diyoseze mu guharanira imibereho myiza y’abarokotse Jenoside.

 



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: UTB yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, urubyiruko ruhabwa umukoro

Ibyo bavuga ko navuze si ukuri – Karasira mu rukiko yisobanura ku byaha byo guhakana jenoside

‘Buri mwaka nica Umututsi’ –Uko yatawe muri yombi akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

ITANGAZO RYA NYIRAMAJYAMBERE Martine RISABA GUHINDURA AMAZINA

Uko inka 10 zigiye guhindura ubuzima bw’Abarokotse Jenoside mu Burengerazuba



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-19 09:55:43 CAT
Yasuwe: 80


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-inka-10-zigiye-guhindura-ubuzima-bwAbarokotse-Jenoside-mu-Burengerazuba.php