English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko Otile Brown yatunguwe n’uwo yahimbiye indirimbo

Otile Brown aherutse kuvuga ko mu ndirimbo ye iri hafi gusohoka yaririmbye Nabayet bigeze gukundana. Ni umunyamideri ufite amamuko muri Ethiopia ariko akaba atuye muri Australia. Uyu mwari yakoze ubukwe buhenze mu gihe Otile Brown yari agitekereza ko rimwe yazongera akigarurira umutima we.

Otile Brown mu gahinda kenshi yaranditse ati”Ni gute yarongowe nari mperutse kumuririmba?ndumva mbuze icyo kuvuga!”

Ibi rero bigaragaza ko Otile Brown yanze kuva ku izima mu gihe Nabayet we yamaze kwinjira mu rushako rushya mu gihe bakundanye imyaka itatu kuva mu 2018 kugeza mu 2022. Otile Brown yakoze ingendo nyinshi yerekeza muri Ethiopia gushaka Nabayet ngo biyunge ariko bifata ubusa. Usibye n’ibyo Otile Brown yanigeze kumusaba ko bakora ubukwe nyamara umukobwa abica amazi.

Nabibutsa ko Otile Brown yigeze kandi gukundana na Vera Sidika. Kuri ubu nta mukunzi afite, ahugiye mu gukora imiziki.



Izindi nkuru wasoma

Skales ufite indirimbo yakoreshejwe na Lamine Yamal wa Barcelona yakebuye abahanzi

Uko Otile Brown yatunguwe n’uwo yahimbiye indirimbo

Urukiko rwarekuye Chris Brown nyuma yogutanga amafaranga atagira ingano

Ibibazo by'ibikorwaremezo mu kwakira abahanzi: Chris Brown na Burna Boy mu mibereho ya Nairobi.

Umuhanzi Juno Kizigenza yanyomoje amakuru avuga ko yashishuye indirimbo ‘Milele’.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-29 12:32:14 CAT
Yasuwe: 46


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-Otile-Brown-yatunguwe-nuwo-yahimbiye-indirimbo.php