Uko Otile Brown yatunguwe n’uwo yahimbiye indirimbo
Otile Brown aherutse kuvuga ko mu ndirimbo ye iri hafi gusohoka yaririmbye Nabayet bigeze gukundana. Ni umunyamideri ufite amamuko muri Ethiopia ariko akaba atuye muri Australia. Uyu mwari yakoze ubukwe buhenze mu gihe Otile Brown yari agitekereza ko rimwe yazongera akigarurira umutima we.
Otile Brown mu gahinda kenshi yaranditse ati”Ni gute yarongowe nari mperutse kumuririmba?ndumva mbuze icyo kuvuga!”
Ibi rero bigaragaza ko Otile Brown yanze kuva ku izima mu gihe Nabayet we yamaze kwinjira mu rushako rushya mu gihe bakundanye imyaka itatu kuva mu 2018 kugeza mu 2022. Otile Brown yakoze ingendo nyinshi yerekeza muri Ethiopia gushaka Nabayet ngo biyunge ariko bifata ubusa. Usibye n’ibyo Otile Brown yanigeze kumusaba ko bakora ubukwe nyamara umukobwa abica amazi.
Nabibutsa ko Otile Brown yigeze kandi gukundana na Vera Sidika. Kuri ubu nta mukunzi afite, ahugiye mu gukora imiziki.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show