English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

UNESCO yashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi.

Inteko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ku kurengera umurage ndangamico w’ibidafatika irimo kubera i Asunción muri Paraguay yashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi.

Umurage ndangamuco w’isi muri rusange ugizwe n’ibintu bishingiye ku muco w’ibifatika n’ibidafatika w’ubuhanzi, ubugeni (arts), n’imibereho y’amoko y’abantu mu bihugu b'yisi byagiye bihererekanywa mu myaka amagana hagati y’ibiragano (generations) by’abantu.

Igihugu cyangwa ibihugu bisaba UNESCO gushyira igikorwa runaka ndangamuco ku rutonde nk’urwo kugira ngo kimenyekane, kibungabungwe kandi cyemerwe nk’umuco n’umwihariko w’abantu cyangwa amoko y’abantu runaka.

Ibi byatangajwe na UNESCO kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X.

Iki cyemezo cyafashwe mu nama ya 19 y’Akanama k’Abahagarariye Ibihugu mu Kurinda Umurage w’Isi, iri kubera i Asunción muri Paraguay kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 7 Ukuboza 2024.

UNESCO ishyize Intore z’u Rwanda mu murage w’Isi, nyuma y’uko muri Nzeri 2023, inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi na zo zishyizwe mu murage w’Isi ndetse na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Izi nzibutso zikaba ari rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi n’urwa Nyamata.

Mutesa Albert Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y'igihugu ikorana na UNESCO aganira n'Ijambo.net yavuze ko bishimiye  cyane kuba Intore zashyizwe ku rwego bifuza, aho bari bamaze imyaka igera kuri ibiri barujuje ibisabwa bategereje umwanzuro.

Avuga ko dosiye y'Intore yatanzwe mu kwezi kwa Mutarama 2023 bitatinze kuko bari batakoze ibishoboka byose binyuze muri Minisiteri y'Ubumwe n'Ubudaheranwa.

Ati ‘’Ni ishema ku gihugu kuba Intore zahawe agaciro na UNESCO, tugira gahunda nyinshi kandi hari ibindi dufite twigaho ngo turebe ko twakuzuza ibisabwa nabyo bisabirwe kujya mu Murage w'Isi."

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ubudaheranwa (MINUBUMWE) Dr Bizimana Jean Damascene akimara kubona iyi nkuru yashimye urwego Intore z'u Rwanda zashyizweho.

Mu butuma yanyujije ku rubuga rwa X yagize ati "3/12/2024 Umuryango w’Abibumbye binyuze muri UNESCO wemeje ubusabe bw’u Rwanda bwo kwinjiza INTORE mu murage w’isi. Ni icyemezo gikomeye gikurikira iyandikwa ry’Ishyamba rya Nyungwe n’Inzibutso za Gisozi, Nyamata, Bisesero na Murambi mu murage w’isi. N’ibindi byiza biri imbere."

Intore ni cyo gikorwa cya mbere cy’imyidagaduro mu Rwanda gishyizwe ku rutonde rw’umurage ndangamuco w’Isi uriho ibindi bintu ndangamico bidafatika birenga 600 byo mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Uretse Intore z’u Rwanda, inteko ya UNESCO iteraniye i Asunción yemeje n’ibindi bintu bishya bishyirwa ku rutonde rusanzweho rw’umurage ndagamuco udafatika w’isi.

Muri ibyo harimo;

ü  Imbyino gakondo za Mangwengwe zo muri Zambia

ü  Umuco n’ubugeni bwa Pysanka wo gutaaka amagi byo muri Ukraine na Estonia

ü  Umuco wa Nablusi wo gukora isabune wo muri Palestine

ü  Imigenzo ya Wosana yo gusaba/kugusha imvura n’ibijyana na yo byo muri Botswana n’ibindi.

Mu bindi bintu birenga 600 bisanzwe kuri uru rutonde by’ahatandukanye ku isi, n’igihe byemerejwe kuri uru rutonde, harimo:

ü  Ubuhanga n’ubugeni bwo gukora umwenda bwo muri Côte d'Ivoire (2023).

ü  Mahadra: Uburyo gakondo bwo guhererekanya ubumenyi mu magambo, buzwi nka ‘kaminuza yo mu butayu’ bwo muri Mauritania (2023).

ü  Sona: Ubugeni bw’amoko y’aba-Lunda n’aba-Cokwe bo muri Angola bwo gushushanya ku mucanga wo ku nyanja (2023).

ü  L’Ingoma ya Mapiko: Imbyino y’aba-Makondé bo muri Mozambique iranga kuva mu bwana ujya mu bukuru (2023).

ü  Kalela: Imbyino gakondo y’abana yo muri Zambia yo mu birori byo kwishimira umusaruro, gushyingura, ndetse no gushimisha umwami (2022).

ü  Rumba: Injyana yamamaye ku isi yo muri Congo na DR Congo ikomoka ku mbyino ya kera cyane yitwaga nkumba (“ikimero” mu rurimi rwa Kikongo) (2021).

ü  Reggae: Injyana y’urusobe rw’izindi yatangiriye i Kingston muri Jamaica mu moko y’abantu basigajwe inyuma ikaza kwamamara ku isi kubera umuhanzi Bob Marley (2018).

ü  Yoga: Ni umurage wa kera cyane w'Ubuhinde ugizwe n'uruhurirane rw'imyitozo y'umubiri, roho (soul) na gatekerezi (mind) igamije kunga ubumwe bw'ibyo bitatu bigize umuntu (2016).

ü  Ingoma ndundi: Umurishyo w’ingoma ndundi ziherekejwe n’ibyivugo by’ubutwari byabaye umwihariko n’akaranga k’u Burundi (2014).

ü  Capoeira: Ni imyitozo ngororamubiri ihurije hamwe umukino njyarugamba hamwe n’imbyino wabaye ubugeni n’umuco wihariye wa Brasil (2014).

ü  Indirimbo za Aka: Izi ni indirimbo gakondo z’amajwi atangaje z’abasangwabutaka bo mu mashyamba yo muri Centrafrique (2008).

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Rwanda Premier League: Uko imikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona izakinwa.

UNESCO yashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi.

Mu Rwanda 35% by’abakora uburaya bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA- Minisitiri Dr Sabin.

FIBA 3X3 Africa Cup 2024: Urwanda rwegukanye umudali wa Feza nyuma yo gutsindwa na Madagascar.

Mu Rwanda: Abantu 9 bandura SIDA,7 ikabahitana ku munsi - Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-04 10:44:15 CAT
Yasuwe: 14


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/UNESCO-yashyize-Intore-zu-Rwanda-mu-murage-ndangamuco-udafatika-wIsi.php