Tshisekedi ati"Karidinali Ambongo agomba gufatira urugero ku munyakamuru Bujakera"
Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi yeruye avugako Karidinali Ambongo agomba gukurikiranwa kuko akomeje kuvuga ibintu adafitiye gihamya.
Ikinyamakuru Media Congo cyatangajeko Perezida Felix Tshisekedi yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n'ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Figaro, aho yavuzeko Karidinali Ambogo agomba gukurikiranwa n'ubutabera agasobanura impamvu akomeje gutangaza ibinyoma adafitiye gihamya.
Perezida Felix Tshisekedi kimwe n'ubutabera bwa Congo bahinja Karidinali Ambongo kuba umucengezamatwara w'ubutegetsi bw'u Rwanda.
Ati" Karidinali Ambongo ni umukangurambaga w'u Rwanda ,avugako DRC yahaye intwaro umutwe w'itwara gisirikare wa FDRL ariko ndamusaba ko yagaragagaza gihamya. ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo nti bukwiye gukoreshwa mu kwemeza ibinyoma kabone niyo waba Umukaridinali."
Tshisekedi yavuzeko nta muntu uri hejuru y'amategeko bityo ko Karidinali Ambongo akwiye gufatira urugero ku munyamakuru Stanislas Bujakera watangaje ibihuha n'ibinyoma ku rupfu rwa Okende akaza gutabwa muri yombi agakurikiranwa n'ubutabera."
Karidinali Ambongo wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aherutse gusuzugurirwa ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya ndjili,i Kinshasa ubwo yangirwaga kunyura mu mwanya wagenewe abanyacyubahiro ubwo yari agiye mu ruzinduko rwerekeza mu gihugu cy'u Butaliyani.
Karidinali Ambogo yagiye yumvikana kenshi anenga ubutegetsi bwa Kinshasa gukoresha nabi ingengo y'imari y'igihugu aho yavuzeko icyo gihugu gikoresha amafaranga menshi muri Politike andi bakayakoresha bateza imbere ibikorwa bya politike n'igisirikare kandi abaturage bo bakomeje kwicwa n'inzara .
Ambongo yanashimangiyeko Leta ya Kinshasa itera inkunga umutwe wa M23 ibyarakaje Tshisekedi akaba yategetseko Ambongo agomba gufatwa agatanga ibihamya kubyo amaze iminsi atangaza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show