Tchad: Abarenga 400 bakatiwe igifungo cya burundu kubera urupfu rw’uwahoze ari Perezida Idriss Deby Itno
Inyeshyamba zirenga 400 zifite aho zihuriye n’urupfu rw’uwahoze ari Perezida Idriss Deby Itno zakatiwe igihano cy’igoifungo cya burundu ku wa 21 Werurwe 2023,
Izi nyesgyamba ni izigize umutwe wa, amakuru avuga ko mu baregwaga 440, 24 gusa aribo bagizwe abere.
Umuyobozi wa FACT, Mahamat Ali Mahadi nawe ari mubahawe igihano cya burundu adahari
Impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi zishobora gusohoka kuri abo baregwa , ni urubanza kanfdi ruri kubera mu muhezo.
Urukiko rwategetse kandi Mahadi n’abandi kwishyura miliyari 20 z’ama CFA (miliyoni 32.8 z’amadolari) kuri leta ya Tchad nk’indishyi na miliyari 1 CFA ku banyamuryango b’uwari perezida.
Umushinjacyaha mukuru Mahamat El-hadj Baba Nana yavuze ko uru rubanza ari ingenzi ku butabera bwa Tchad.
Inyeshyamba zafashwe 2021 mu mirwano yari izihuje n’igisirikare cya Tchad mu majyaruguru y’igihugu, aho Deby yapfiriye.
Deby wari umaze imyaka 30 ayobora igihugu, yapfiriye ku rugamba, Nyuma y’urupfu rwa Deby, hashyizweho akanama ka gisirikare kayobowe n’umuhungu we, Mahamat Idriss Deby Itno, kagombaga kuyobora igihugu mu gihe cy’amezi 18 y’inzibacyuho .
Igisirikare cyongereye igihe cy’inzibacyuho ho imyaka ibiri mbere y’amatora.
Mu Kwakira 2022, abantu bagera kuri 50 barapfuye abandi barenga 300 barakomereka nyuma y’uko abashinzwe umutekano barashe ku bigaragambyaga basaba ko ubutegetsi bwa gisirikare bwahagarara.
Yanditswe na Murwanashyaka Sam
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show