English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Igishoro ku mwana ni indyo yuzuye-Visi Meya Ishimwe

Abatuye mu karere ka Rubavu basobanuriwe uburyo igishoro ku mwana ari indyo yuzuye basabwa kumenya ko ari ibintu bagomba kwitaho kugira ngo umwana akure afite icyo azimarira anakimarira igihugu babigizemo uruhare binyuze mu kumugaburira kuva agisamwa.

Ishimwe Pacifique umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’abaturage yagarutse kuri ubu ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa aho muri aka karere ibirori byabereye mu murenge wa Rugerero akagari ka Kabilizi byateguwe n’umuryango SIGHT and LIFE binyuze m mushinga wabo Nutrition in City Ecosystems.

Ishimwe yagaragaje ko hari ibimaze gukorwa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi itera gwingira mu bana asaba ababyeyi kurushaho gushiramo imbaraga cyane ko ibigize indyo yuzuye bidahenda,yemeza ko igishoro gikwiye ku mwana ari indyo yuzuye kuko aribwo buryo bwiza bwo kwiteganyiriza unateganyiriza umwana.

Yagize ati:’’mukwiye kumenya ko ibigize ndyo yuzuye bidasaba igishoro gihambaye ni ibyo tubona buri munsi bidahenze ku isoko,mukwiye kumenya agaciro k’umwana mukamutegura kuva mugitekereza kumusama mumurinda igwingira.

Indyo yuzuye nicyo gishoro ku mwana niba mwifuza ko azagira icyo yimarira,akakibamarira nk’umuryango ndetse akakimarira n’igihugu kuko umwana wayiriye akura neza,atekereza neza kandi agira ahazaza heza hatanga ikizere,rero mushore mu bana mubaha indyo yuzuye.’’

 

Turinimigisha Innocente umukozi w’umuryango Sight and Lfe mu mushinga NICE(Nutrition in City Ecosystems) avuga ko kuri ubu bari gukora ubukangurambaga bigisha abagore n’abagabo uburyo bagomba gutegura indyo yuzuye,babereka ibikwiye kuba biyigize kuko hari abagifite imyumvire ikiri hasi ituma bagaburira umwana ibyo bishakiye.

Agira ati:’’hari abaturage bumva indyo yuzuye igizwe n’ibintu bihenze nibyo turimo tubereka uburyo ku mafaranga make wategurira umwana indyo yuzuye,turishimira uburyo imyumvire igenda ihinduka abaturage bamenya ari benshi ibyiza byo gutegura indyo yuzuye ku mwana kuko biratanga umusaruro.’’

Mukandayisenga Vestine ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Rugerero yemeza ko mu murenge umubare w’abakiri mu mirire mibi wamanutse cyane kandi bakomeje gukurikirana ngo hatazagira abana bisanga muri iki kibazo.

Agira ati:’’binyuze mu bukangurambaga ,binyuze mu nama zihuza ababyeyi n’ubuyobozi hakiyongeraho umugoroba w’ababyeyi ikibazo cy’imirire twagiciye integer mu buryo bugaragara kandi birakomeje,abarwaye tubasura buri gihe tubakurikirana,tugomba gutsinda,ahanini bigerwaho kubera ingamba ziba zafashwe n’ababyeyi kwita ku bana twbaigize ibyacu.’

Visi meya Ishimwe Pacifique ubwo yagaburiraga abana indyo yuzuye(Foto Iyaremye Y)

Abaturage bafashijwe na Sight and Life ibyo kurya bikungahaye ku ntungamubiri(Foto Iyaremye Y)

Abaturage bitabiriye umunsi w'ibyo kurya Kabilizi muri Rugerero(Foto Iyaremye Y)

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ngo bugeze kuri 20%  by’abana bari munsi y’imyaka ibiri bafite igwingira ariko muri 2024 barifuza kuba bari kuri 15% ni urugendo bemeza ko bagejejweho n’imbaraga zashizwe mu gukorera hamwe bafite intego.

 



Izindi nkuru wasoma

Nyamagabe : Pasiteri akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 abanje ku musinziriza.

Myugariro w’Amavubi Imanishimwe Emmanuel Mangwende azamara ukwezi n’igice adakina.

Huye: Umugore ukurikiranyweho kuzirika umwana we amaguru, amaboko no mu mavi yavuze icyabimuteye.

Byabaye akamenyero: Yarashe mu kico umwana we n’umugore nyuma y’iminsi micye undi abikoze.

Uwahoze ari umugore wa Jose Chameleone yashimiye umwana wabo w’imfura.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-10-17 19:10:02 CAT
Yasuwe: 434


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuIgishoro-ku-mwana-ni-indyo-yuzuyeVisi-Meya-Ishimwe.php