Nyamagabe : Pasiteri akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 abanje ku musinziriza.
Umupasiteri wo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe ari gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe, akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wabaga mu rugo rwe.
Ibi bikekwa ko byabaye muri Nzeri 2024, ubwo umugore w’uyu Mupasiteri yari ari kwa muganga.
Amakuru aturuka mu Biro by’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda avuga ko uyu mwana yabanje guhabwa ikinyobwa cyamusinzirizaga, ari nabwo uwo mukozi w’Imana yakoze iki cyaha giteye inkeke.
Uwo mukobwa yari umwe mu barezwe n’uyu muryango, aho byari byitezwe ko arengerwa, nyamara agahohoterwa.
Icyaha cyo gusambanya abana ni icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, aho uwagikoze ahabwa igihano gikomeye, hagamijwe gutanga ubutabera ku wahohotewe no kurinda abandi kuzagirirwa nabi.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko iperereza ryimbitse rikomeje kugira ngo ukuri gushyirwe ahagaragara, ndetse n’uwagizweho ingaruka ahabwe ubutabera.
Umwana wasambanyijwe, mu mabazwa ye, avuga ko nyuma yo gusambanywa na Pasiteri, yazanye agakoresho bapimisha inda (Test de Grossesse) amupimye asanga yarasamye, ubundi amubwira ko azamuha amafaranga akajya gukuramo iyo nda i Kigali.
Ni mu gihe uyu mukozi w’Imana uregwa gusambanya umwana w’umukobwa akanamutera inda, atemera icyaha akurikiranyweho.
Iki kibazo cyongeye gukebura sosiyete Nyarwanda ku bijyanye no kurinda abana ihohoterwa, cyane cyane aho rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa ahandi hafatwa nk’ahantu hizewe.
Inzego z’ubuyobozi n’imiryango irasabwa gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gukangurira abantu gutanga amakuru y’abakekwaho ibyaha nk’ibi.
Rubanda irasabwa gukomeza kuba maso, gutanga amakuru ku gihe, no gufatanya mu guhashya ibikorwa nk’ibi bidasanzwe bikomeretsa umuryango Nyarwanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show