RIB yafunze Butoyi Moise nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 17 akanamutera inda.
Butoyi Moise w’imyaka 20 wo mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17 akanamutera inda.
Butoyi Moise yatawe muri yombi ubwo yari yamuzanye ngo babane aho yari yakodesheje mu Mudugudu wa Karitasi muri ako Kagari ka Burunga.
Umwe mu baturage batanze ayo makuru yatumye uyu musore atabwa muri yombi, yabwiye Imvaho Nshya ari nayo dukesha iyi nkuru ko ubusanzwe uyu mwana w’umukobwa iwabo ari mu Kagari ka Gasebeya, Umurenge wa Nyakabuye. Nyuma yo kumutera inda, yahisemo kumuzana ngo amugire umugore we.
Ati ‘’Mugitondo twahabonye uriya mwana tugira amakenga ni ko gutanga amakuru, ubuyobozi buhageze bubajije umukobwa ntiyashidikanya avuga ko atwite anafite imyaka 17. Ko umusore yayimuteye amwizeza kumutwara, yari yaje ngo babane nk’uko babisezeranye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko inkuru ikimara kumenyekana bihutiye kuhagera, umusore ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Kamembe.
Umukobwa we yajyanywe kuri Isange One stop Center mu Bitaro bya Gihundwe, gusuzumwa no guhumurizwa, birangiye ashyikirizwa ababyeyi be.
Iyakaremye Jean Pierre ati “Ririya ni ihihoterwa umwana yakorewe, noneho hanagerekwaho kumugira umugore. Kandi ari we ari n’uwo musore nta n’umwe ufite imyaka imwemerera gushyingirwa kuko imyaka yemewe n’amategeko ni 21.’’
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show