English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Paul Kagame yagemeye ubutumwa bwo kuwihanganisha umuryango wa nyakwigendera  Gen (rtd) Marcel Gatsinzi

Gen (rtd) Marcel Gatsinzi wabaye Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda yashyinguwe uyu munsi ndetse Perezida Kagame agenera umuryango we ubutumwa bwo kuwihanganisha.

Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo yatabarutse ku wa 6 Werurwe 2023 azize uburwayi, aguye mu bitaro mu Bubiligi aho yari arwariye.

Yashyinguwe ku manywa yo kuri uyu wa Kane,tariki ya 16 Werurwe 2023, mu Irimbi rya Gisirikare i Kanombe.

Misa yo kumusezeraho bwa nyuma yasomewe mu Kiliziya cya Regina Pacis i Remera mu mujyi wa Kigali. Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira, Gen James Kabarebe n’abandi.

Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda bwasomwe mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma, bugaruka ku bigwi byaranze Gen Gatsinzi mu mirimo ye.

Buti “Iki ni igihe cy’akababaro gakomeye cyane cyane ku muryango, ni igihe cy’akababaro no ku muryango mugari w’Ingabo z’u Rwanda no ku gihugu cyane iyo twibutse ibihe bitandukanye twabanyemo na Gen Gatsinzi, mu mirimo myiza n’ibigwi bye, haba mu rugamba rwo kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu no kugiteza imbere kugeza agiye mu kiruhuko.”

Perezida Kagame yavuze ko Gen Gatsinzi yakoreye igihugu mu bwitange, atizigama, atanga umusanzu mu bitekerezo n’imbaraga ze.

Ati “Yakoreye Ingabo z’u Rwanda na Guverinoma mu nzego zitandukanye. Izi nshingano yazihabwaga kubera ubushobozi n’indangagaciro. Atabarutse igihugu n’umuryango we twese tukimukeneye. Icyo twazirikana ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda igihugu no kugikorera byaranze Gen Marcel Gatsinzi.”

Umukuru w’Igihugu  kandi yijeje umuryango we ko “ubuyobozi bw’igihugu binyuze muri RDF, buzakomeza kubaba hafi nk’uko amategeko abiteganya kandi bisanzwe no mu muco w’Abanyarwanda”.

Amateka n’ibyaranze nyakwigendera  Gen Marcel Gatsinzi

Gen Marcel Gatsinzi yavukiye ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu 1948. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza rya Sainte Famille, akomereza ayisumbuye muri Saint André aho yize Ikilatini na Siyansi. Aha hari mbere yo kwinjira mu gisirikare afite imyaka 20.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari afite ipeti rya Colonel ndetse yari Umuyobozi w’Aba-Ofisiye bato mu Ishuri rya Gisirikare “ESO” (Ecole des Sous-Officiers).

Nyuma y’iraswa ry’indege ya Perezida Juvénal Habyarimana, yahise agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu. Uyu mwanya yawumazeho iminsi 10 mbere yo kwirukanwa n’ubutegetsi bw’inzibacyuho bwariho.

Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Kigali, Gatsinzi wari ufite ipeti rya Brigadier General ari mu Nkambi ya Kigeme hamwe n’abandi basirikare. Yahavuye agana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anyuze i Rusizi.

Gatsinzi yabaye muri RDC mu gihe cy’ukwezi mbere yo gutaha, akinjira mu Ngabo za RPF. Akigeramo yahawe ipeti rya Colonel.

Inshingano za mbere yahawe muri RDF ni izo kuba Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka, yanayoboye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS. Icyo gihe yari afite ipeti rya General Major.

Mu 2004 yagizwe General, aba umusirikare wa mbere wabonye iri peti.

Yabaye Minisitiri w’Ingabo guhera 2002 kugeza 2010. Nyuma y’imyaka irindwi n’amezi atandatu muri iyi minisiteri, yagizwe Minisitiri w’Impunzi n’Ibiza hagati ya 2010 na 2013.

Mu Ukwakira 2013 yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

 

 Abana be n'abagize umuryango we batanze ubuhamya bw'ibyamuranze mubuzima bwe bwose

 

Yanditswe na Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

Perezida w'u Rwanda n'uw'Ubufaransa baganiriye byinshi binyuze kuri telefone

Ngenzabuhoro Ferederic wigeze kuba Visi Perezida w'u Burundi yapfiriye mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yifatanyije n'abagore bavuga rikijyana mu nama iri kubera i Kigali

Nubwo yatsinzwe ariko Arsenal iracyari ikipe yanjye -Perezida Paul Kagame

Umuntu wese wahangara gutera u Rwanda agomba ku byicuza - Perezida Paul Kagame



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-03-16 21:23:32 CAT
Yasuwe: 210


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Paul-Kagame-yagemeye-ubutumwa-bwo-kuwihanganisha-umuryango-wa-nyakwigendera--Gen-rtd-Marcel-Gatsinzi.php