Perezida Paul Kagame aragirira uruzinduko rw’akazi muri Tanzania
Nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mata 2023, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda aragirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 muri Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania.
Peredida Kagame agiriye uruzinduko muri iki gihugu nyuma y'urwa Perezida Samia wa Tanzania muri Kanama 2021.
Umubano w’ibi bihugu usanzwe ari ntamakemwa, ndetse bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi ndetse n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.
Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko yishimiye uru ruzinduko kandi ko umubano w’ibihugu byombi ushingiye kuri dipolomasi ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ingufu, ubucukuzi, uburezi n’umuco ari ibyo kwishimira.
Yanditswe na Murwanashyaka Sam
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show