Oxfam yatangaje ko nibura abantu ibihumbi 21 ku munsi bapfa kubera inzara. Inkuru irambuye.
Abantu ibihumbi 21,000 hirya no hino ku Isi bapfa bazize inzara n’isari. Umuryango mpuzamahanga wita ku kurwanya ubukene n’akarengane (Oxfam), washyize hanze raporo nshya ivuga ko ibibazo by’imfu ziterwa n’inzara kubera amakimbirane abera hirya no hino mu bihugu bitandukanye.
Uyu muryango ufite ikicaro mu Bwongereza raporo yabo igaragaza ko nibura abantu bari hagati y’ibihumbi birindwi kugeza ku bihumbi 21 bashobora gupfa umunsi ku munsi bazize inzara mu bihugu bikigaragaramo umutekano muke.
Oxfam yahaye izina iyi raporo iyita intambara y’ibiribwa cyangwa ‘Food Wars’ mu ndimi z’amahanga, yakozwe nyuma y’isuzuma ryakorewe mu bihugu 54 byugarijwe n’amakimbirane, igaragaza ko muri rusange abantu bagera kuri miliyoni 281.6 bafite ikibazo kiri ku rwego rwo hejuru, ko babuze icyo bashyira ku munwa.
Iyi raporo kandi ikomeza igaragaza ko abarenga miliyoni 117 bakuwe mu byabo, bikaba byarabaviriyemo ubukene bukabije.
Emily Farr ukora muri Oxfam mu rwego rw’ibiribwa n’umutekano mu by’ubukungu yagize ati: "Mu gihe amakimbirane akomeje kwiyongera ku Isi, inzara yabaye intwaro ihitana benshi ikoreshwa n’impande zihanganye, zihonyora n’amategeko mpuzamahanga."
Amakimbirane akomeje gukaza umurego hirya no hino ku Isi, si ibibazo by’inzara ari guteza gusa, kuko agira n’ingaruka ku mihindagurike y’ikirere, ihungabana ry’ubukungu n’ubusumbane.
Mu bindi Oxafam igaragaza ko byabaye imbarutso y’inzara.
Yagaragaje ko harimo n’ibiza biterwa n’imihindagurike y’ikirere, nk’amapfa n’imyuzure, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku Isi, umwaduko w’ibyorezo bitandukanye, ndetse byumwihariko intambara y’u Burusiya na Ukraine, nayo yarushijeho kongera inzara muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show