Nyuma y’iminsi mike asezeye kuri RadioTV10 Kazungu Claver yahawe akazi kuri Radio ikomeye.
Nyuma yo gusezera akazi kuri RadioTV10, Kazungu Claver yahise yerekeza kuri Fine FM aho yasanze Sam Karenzi bakoranye.
Tariki ya 14 Ugushyingo 2024, ni bwo Kazungu Claver abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, yatangaje ko nyuma y’imyaka ine n’igice yari amaze ari umukozi wa RadioTV10, yamaze gusezera akazi kubera impamvu ze bwite atifuje gutangaza.
Uyu munyamakuru ufite uburambe kubera imyaka amaze mu itangazamakuru ry’imikino, benshi batangiye kumubaza ahandi yaba yerekeje ariko akabasubiza ko mu gihe kitarambiranye bazahamenya.
Ntibyatinze kandi koko kuko ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024, babicishije ku mbuga nkoranyambaga za bo, Radio ya Fine FM, yahawe ikaze Kazungu nk’umukozi mushya mu gice cy’imikino. Azajya akora mu kiganiro kizwi nka “Urukiko rw’Ubujurire rwa Siporo” gikoramo Sam Karenzi, Muramira Regis, Ricard na Mukeshimana Samillah.
Uyu munyamakuru yavuze ko abakunzi be basanzwe bamukurikirana, badakwiye kumutera amabuye kuko si we wa mbere uhavuye. Yakomeje avuga ko mu gihe abakozi basezera mu kigo runaka ku bwinshi, haba hakwiye kurebwa impamvu bagenda.
Abandi banyamakuru ba siporo basezeye kuri kino gitangazamakuru mu bihe binyuranye harimo, Mihigo Saddam, Musangamfura Lorenzo, Axel Horaho, Bruno Taifa, Mugenzi Faustin, Wasili, Mugabo Annet, Jado Max, Sam Karenzi na Kazungu Clever.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show