English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muri Volleyball: Amakipe ya Polisi y’abagabo n’abagore yerekanye abakinnyi bashya izifashisaha.

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Volleyball; Police VC na Police WVC yerekanye abakinnyi bashya 5, umutoza n’abagize amakipe yombi 29 bazifashishwa muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025.

Umuhango wo kuberekana wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira, saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Abakinnyi bashya berekanywe ku ruhande rw’ikipe y’abagabo.

Harimo, Manzi Saduru (Libero) wakiniraga APR VC na babiri bakina ku ruhande rw’ibumoso (Left wing); Ishimwe Patrick wakiniraga GS Officiel de Butare na Jahara Kaita wakiniraga ikipe ya O.M.K yo mu gihugu cya Algeria. Iyi kipe igizwe n’abakinnyi 16.

Abakinnyi bashya berekanywe kuruhande rw’ikipe y’abagore.

Ni abakinnyi babari berekanywe gusa kuruhande rwa Polisi WVC, aribo Sandra Ayepoa wakiniraga ikipe ya El-Wak Wings yo muri Ghana n’Uwimana Angel wakinaga mu ikipe ya Ruhango.

Police WVC kandi yungutse umutoza mushya Sandrine Murungi ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi (Physical fitness trainer).

Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza yashimiye amakipe ya Polisi y’umukino wa Volleyball intambwe amaze gutera, abasaba gukomeza kurushaho kwitwara neza.

Ati “Kuva amakipe ya Polisi y’umukino wa Volleyball yakwinjira mu irushanwa mu myaka ibiri ishize, hari amateka amaze kubaka kandi ashimishije muri uyu mukino. Mu gutangira byasaga no kugerageza amahirwe ariko mwagaragaje ko bishoboka ndetse mwegukana ibikombe mu marushanwa atandukanye. Icyo musabwa ni ukudasubiza inyuma ibyishimo by’abafana mugakomeza kwitwara neza kurushaho.”

Yasabye abakinnyi kurangwa no gufatanyiriza hamwe nk’ikipe no guharanira intsinzi igihe cyose bagiye mu kibuga kandi bakarangwa na disipuline no kwimakaza umuco wo kwanga icyaha baba ba ambasaderi beza ba Polisi y’u Rwanda aho bari hose.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Miss Muheto Divine yatawe muri yombi, Polisi yashimangiye ifungwa rye.

Umutoza Erik Ten Hag yeretswe umuryango usohoka muri Manchester United.

Ukwa Buki i Rubavu: FPR INKOTANYI yamuritse Arena idasazwe y'ibirori n'inama.

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI NYABIRASI MURI RUTSIRO

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE KIVUMU MURI RUTSIRO



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-17 10:31:21 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Muri-Volleyball-Amakipe-ya-Polisi-yabagabo-nabagore-yerekanye-abakinnyi-bashya-izifashisaha.php