Menya ibihugu 5 bya mbere muri Afurika mu kugira abakina imikino y'amahiwe benshi
Inganda z’imikino y’amahirwe (sports betting) muri Afurika zikomeje kwaguka ku muvuduko udasanzwe, ahanini bitewe n’ikoranabuhanga rikoreshwa kuri telefone ngendanwa, umubare munini w'urubyiruko, ndetse n’izamuka ry’uburyo bwo kugera kuri interineti.
Ubushakashatsi bwihuse bwa vuba aha bwakozwe na GeoPoll muri Mata 2025 bwagaragaje impinduka ziri kuba mu turere dutandukanye kuri uyu mugabane, ndetse butangaza ibihugu bya Afurika biza imbere mu kugira abakina imikino y’amahirwe cyane.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku rubyiruko 4,191 bo mu bihugu bya Ghana, Nigeria, Kenya, Afurika y’Epfo, Tanzania, na Uganda, bugaragaza ko imikino y’amahirwe ikomeje gukundwa cyane n’urubyiruko, cyane cyane abasore batuye mu mijyi.
Nubwo ikigero cy’ababajijwe kidahagarariye mu buryo bwuzuye imibare y’abaturage bose, ibisubizo byabonetse bitanga ishusho ngari y'uko isoko ry’imikino y’amahirwe rihagaze muri Afurika.
Ubu bushakashatsi ni ubwo mu mwaka wa 2025 ku bijyanye n’imikino y’amahirwe mu bihugu bya Afurika.
Ibisubizo by’ubu bushakashatsi byerekanye ishusho rusange y'ibijyanye no gukina imikino y’amahirwe, aho Afurika y’Epfo yasimbuye Kenya ku mwanya wa mbere mu kugira abakina iyi mikino y’amahirwe benshi. Dore uko ibihugu bitanu bya mbere bikurikirana:
1. Afurika y’Epfo – 83% by’ababajijwe barayikina
Afurika y’Epfo ni yo iyoboye umugabane wa Afurika mu bijyanye no gukina imikino y’amahirwe, aho 83% by’urubyiruko rwabajijwe rwemeye ko rwayikinnye. Iki gihugu gifite uburyo bwinshi bworohereza abakina iyi mikino, ndetse telefoni zigezweho na porogaramu za telefoni byagize iyi mikino ibisanzwe mu buzima bw’urubyiruko rwo mu mijyi.
2. Kenya – 79% by’ababajijwe barayikina
Kenya, yahoze iri ku mwanya wa mbere muri Afurika, ubu iri ku mwanya wa kabiri n’abagera kuri 79%. Nubwo imibare yagabanutse, Kenya iracyafite bworohereza abakina iyi mikino hifashishijwe ubwa USSD na mobile money, bifasha n’abatishoboye kwinjira muri iyi mikino. Imikino y’amahirwe irakunzwe cyane mu rubyiruko ahanini rwibanda ku mupira w’amaguru.
3. Tanzania – 74% by’ababajijwe barayikina
Tanzania ikomeje kuzamuka, aho 74% by’urubyiruko rwabajijwe rwemeye ko rukina iyi mikino. Ibi bikagirwamo uruhare ahanini n'uko iki gihugu kiri korohereza abagituye kubano interineti mu buryo bworoshye ndetse n’uburyo abaturage bakunda umupira w’amaguru w’imbere mu gihugu no hanze yacyo. Ibi kandi Leta ya Tanzania ikabikuramo amafaranga menshi aturuka mu misoro ya kompanyi za 'betting'.
4. Nigeria – 73% by’ababajijwe barayikina
Nigeria ifite 73% by’ababajijwe bavuze ko bakina iyi mikino y'amahirwe. Nubwo iri ku mwanya wa kane, kubera umubare munini w’abaturage ifite, Nigeria ifatwa nk’igihugu gifite umubare munini cyane w’abakina iyi mikino ku mugabane wa Afurika. Muri iki gihugu, gukina iyi mikino bishingiye cyane ku rukundo rw’umupira w’amaguru, ubushomeri mu rubyiruko, no gushaka kubona amafaranga byihuse.
5. Uganda – 72% by’ababajijwe barayikina
Uganda iza ku mwanya wa gatanu n'abagera 72%, ndetse bigaragara ko muri iki gihugu, umuco wo gukina imikino y’amahirwe mu rubyiruko uri gukura cyane. Porogaramu zo gukina hifashishijwe telefone zikomeje kuba nyinshi mu mijyi no mu byaro by'iki gihugu. Nubwo hari ibibazo by’ubukungu, iyi mikino ifatwa nka bimwe mu bikorwa byo kwidagaduro ndetse bamwe bayibonamo amahirwe yo kubona amafaranga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show