English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya abanyeshuri 18 babaye aba mbere mu gihugu n’ibigo by’amashuri bigagaho.

Ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, byasohokanye n’urutonde rw’abanyeshuri babaye aba mbere ku rwego rw’Igihugu muri buri byiciro uko ari 18.

Mucyo Samuel wigaga mu ishami ry’Ubuhinzi no kongerera agaciro ibibukomokaho (Agriculture and Food Processing), niwe wabaye uwa  mbere ku rwego rw’Igihugu muri iki kiciro, akaba yari asazwe yiga muri ESTB Busogo mu Karere ka Musanze.

Habineza Said yari asazwe yiga mu ishami ry’Ubucuruzi (Business Services), akaba yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu muri iki kiciro, yigaga mu ishuri rya Lycee Saint Alexandre Sauli de Muhura ryo mu Karere ka Gatsibo.

Dusengimana Emmanuel  wigaga Ubwubatsi (Construction and Building Services), akaba yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu muri iki kiciro, yari asazwe yiga mu ishuri rya Kivu Hills Academy ryo mu Karere ka Rutsiro.

Rukundo Akili  yigaga mu cyiciro cy’ubugeni mberajisho (Crafts and Recretional Arts),yabaye  uwa mbere ku rwego rw’Igihugu muri iki kiciro, yigaga mu ishuri rya Ecole Art de Nyundo mu Karere ka Rubavu.

Izere Aime Alliance  wigaga mu cyiciro cy’ingufu (Energy), yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu muri iki kiciro, yigaga mu ishuri rya Nyanza TSS mu Karere ka Nyanza.

Izabayo Pierre  wigaga mu cyiciro cyo kwakira abantu n’ubukerarugendo (Hospitality and Tourism), akaba yabaye uwabaye ku rwego rw’Igihugu muri iki kiciro, yigaga mu Ishuri rya Kivu Hills Academy mu Karere ka Rutsiro.

Mutesa Cedric  wigaga mu cyiciro cy’ikoranabuhanga (ICT and Multimedia), yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu muri iki kiciro, yigaga mu ishuri rya Rwanda Coding Academy ryo mu Karere ka Nyabihu.

Nshimiye Ihirwe Marie Jeanne wigaga mu cyiciro cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya (Manifucturing and Mining), akaba yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu muri kino kiciro,yigaga muri IPRC West/TSS mu Karere ka Karongi.

Niyonkuru Frank  wigaga mu cyiciro cya Technical Services, yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu  muri iki kiciro, yari asazwe yiga  muri Saint Laureng de Gaseke mu Karere ka Gicumbi.

Iratuzi Justin wigaga Ubwikorezi, yabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu muri kino kiciro, yigaga muri Nyanza TSS mu Karere ka Nyanza.

Habaguhirwa Elissa  wigaga mu cyiciro cya Arts and Humanities, yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu  muri iki kiciro, yigaga muri GS Murama mu Karere ka Rulindo.

Mugisha Eric wigaga mu cyiciro cy’indimi (Languages) yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu muri iki kiciro, yari asazwe yiga muri College Du Christ Roi i Nyaza.

Rwigema Gabin  wigaga mu cyiciro cya Sciencies, yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu muri iki iciro, yari asazwe yiga muri Ecole de Science de Byimana mu Karere ka Ruhango.

Irabizi Christophe wigaga mu cyiciro cya Associate Nursing Program, yabaye uwa mbere ku rwego rwIgihugu muri iki kiciro, yari asazwe yiga muri GSO Butare mu Karere ka Huye.

Nyigena Alaine wigaga mu amasomo y’uburezi bw’ibanze (Early Childhood and Lower Primary Education), yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu muri iki kiciro, yari asazwe yiga muri TTC Mururu mu Karere ka Rusizi.

Igiraneza Gentille  wigaga mu kiciro cy’uburezi bw’indimi (Languages Education),  yabaye uwa mbere ku rwego  rw’Igihugu muri iki kiciro, yari asazwe yiga muri TTC Save mu Karere ka Gisagara.

Ishimwe Jean Paul wigaga mu cyiciro cy’uburezi bw’ubumenyi n’imibare (Sciences and Mathematics Education), yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu muri iki kiciro,  yari asazwe yiga muri TTC Save mu Karere ka Gisagara.

Sibomana Samuel wigaga mu kiciro cya Social Studies, yabaye uwa mbere ku rwego rwIgihugu muri iki kiciro, yigaga muri TTC Save mu Karere ka Gisagara.

Yanditswe na Nsengima na Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Menya amakuru mashya avugwa kuri Fatakumavuta wamaze kugeza ubujurire bwe mu rukiko.

Menya abanyeshuri 18 babaye aba mbere mu gihugu n’ibigo by’amashuri bigagaho.

Amanota y’ibizamini bya Leta: Menya abanyeshuri babaye indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu.

Iby’ingenzi wamenya kugira ngo wandikishe ibihangano byawe muri RDB.

I Kigali hagiye kubera ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri. Menya icyo rizibandaho.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-15 15:40:26 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-abanyeshuri-18-babaye-aba-mbere-mu-gihugu-nibigo-byamashuri-bigagaho.php