English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Lt. Gen. Herzi Halevi wari usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za Israel yeguye.

Lt. Gen. Herzi Halevi wari usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za Israel yatangaje ko yeguye ku buyobozi bwazo kubera ko hari ibyo atarahabwaho ubusobanuro ku gitero cyagabwe ku gihugu cye tariki 7, Ukwakira, 2023 bikozwe na Hamas.

Ni igitero cyatumye igihugu cye kijya mu ntambara yari imaze amezi 15 ikaba iherutse gusa nihagaze nyuma y’amasezerano yasinyiwe muri Qatar mu Murwa mukuru, Doha.

Igitero cyagabwe kuri Israel bikozwe na Hamas cyatumye abantu 1200 bahasiga ubuzima, abandi 250 batwarwa bunyago.

Muri abo bantu, kugeza ubu hari abantu 90 bo muri Israel bakiri mu bunyago.

Halevi yatangaje ko azegura mu buryo bweruye tariki 06, Werurwe, 2025, akazaba yeguye akurikira mugenzi we wari ushinzwe ingabo zo mu Majyepfo ya Israel witwa Maj. Gen. Yaron Finkelman.

Uyu musirikare niwe wari ugaragariye abasirikare barwanaga na Hamas muri Gaza.

Kwegura kw’abo basirikare bakuru kwabaye ikindi kintu gishyira igitutu ku butegetsi bwa Netanyahu ngo bugire icyo butangaza kubyaye byose mbere y’uko igitero cyo kuri iriya tariki kibe.

Abasesengura ibyabaye muri Israel no muri Politiki yayo bavuga ko Netanyahu afite ikibazo cyo gusobanurira abaturage uko ibintu byose byagenze mbere y’uko igihugu cye kigabwaho ibitero, ariko we akavuga ko iyo ari ingingo izavugwaho intambara yarangiye.

Gen Halevi yavuze ko igihe kigeze ngo igisirikare gihabwe uburenganzira bwo guperereza neza hakamenyekana ibintu byose byabanjirije kiriya gitero.

Uyu musirikare kandi bivugwa ko atakoranaga neza na Minisitiri w’ingabo Israel Katz kubera ko we yumvaga ibintu kimwe na Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu.

Twabibutsa ko uwo yasimbuye Yoav Gallant wahoze ari Minisiitiri w’ingabo nawe yavanywe mu nshingano kubera kutumvikana na Netanyahu uko intambara yagenze n’uburyo yagombaga kurangira.

Abasirikare bakuru ba Israel banenga kandi uko Netanyahu aherutse kwemera ko ingabo ze ziva mu bice bya Gaza, iyi ikaba ingamba yaje yiyongeraho no kurekura bamwe mu bagabye ibitero muri Israel bo muri Hamas.

Umujinya wabo kandi warushijeho kuzamurwa no kubona abarwanyi ba Hamas bajya mu mihanda kwishimira ibyavuye muri ariya masezerano.

Ishyirwa mu bikorwa by’ibikubiye mu masezerano mu kiciro cya mbere rizamara ibyumweru bitandatu, rikazarangira abantu 33 barekuwe. 

Undi muntu ukomeye muri Guverinoma ya Netanyahu uherutse kwegura ni Itamar Ben-Gvir wari Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu.

Hari undi ushinzwe imari n’igenamigambi witwa Bezalel Smotrich uvuga ko azegura Israel niyanzura ko itazasubira mu ntambara na Hamas.

Mu gihe havugwa ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Doha muri Qatar, Minisiteri y’ubuzima muri Gaza ivuga ko iriya ntambara yahitanye abantu 47,000, biganjemo abana n’abagore.

Lt.Gen Halevi aherutse kuvuga ko abarwanyi 20,000 ba Hamas bishwe mu ntambara Israel imaze amezi 15 irwana nayo, icyakora ayo makuru nta gihamya ayatangira.



Izindi nkuru wasoma

Mali: Umutwe w’inyeshyamba wa FLA wabohoye uwari warashimutswe.

Lt. Gen. Herzi Halevi wari usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za Israel yeguye.

Perezida Kagame yamaganye imyitwarire mibi mu muryango nyarwanda.

Israel na Hamas: Agahenge gashya gatanga icyizere cy’amahoro mu burasirazuba bwo hagati.

Gen. Muhoozi na politiki yo kuri X: Amagambo ashyushye atera urunturuntu muri Uganda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-22 13:24:42 CAT
Yasuwe: 11


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Lt-Gen-Herzi-Halevi-wari-usanzwe-ari-umugaba-mukuru-wingabo-za-Israel-yeguye.php