English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kwizera Emelyine ari mu bantu 9 bafashwe na RIB bazira gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.

Ku wa Mbere, tariki ya 20 Mutarama 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi abantu 9, barimo Kwizera Emelyine, bamaze kumenyekana kubera amashusho y’urukozasoni yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Abo bantu barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu, bari basanzwe bahurira ku rubuga rwa WhatsApp bari barise ‘Rich Gang’.

Amashusho y’abakobwa bagaragaye mu myambarire idahwitse, bifata amashusho y’urukozasoni, ndetse hagaragaramo ibikorwa byo kwiyandarika nk'uko byatangajwe na RIB. Ibi byateye agahinda n'ishavu mu baturage, cyane ko ibyo bakoze bihabanye n’indangagaciro z’umuryango Nyarwanda.

Abahungu batwe muri yombi ni Rucyahana David Banza Julien, na Ishimwe Patrick. Mu gihe abakobwa ari Kwizera Emelyne usanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga, Uwineza Nelly Sany, Gihozo Pascaline, Uwase Sariha, Uwase Belyse, na Shakira Uwase. Aba bose bari mu cyiciro cy’urubyiruko, aho bari hagati y’imyaka 20 na 28.

Dr. Murangira B. Thierry, umuvugizi wa RIB, yavuze ko mu basore na bakobwa bafashwe, harimo abapimwe bagasangwamo ibiyobyabwenge birimo urumogi, biri ku gipimo kiri hejuru, aho basanganywe igipimo cy’urumogi kiri hagati ya 55 na 275.

Dr Murangira yaboneyeho kugira inama abantu ko abakoresha imbuga nkoranyambaga, bakwiye kwitonda, bakirinda kuzikoresha mu bikorwa bigize ibyaha.

Ati “Ibi bintu bikwiriye gucika, kuko ntawuzongera kwitwaza ngo amafoto ye yagiye hanze kuko harimo ubufatanyacyaha.”

Abakurikinyaweho ibi byaha muri iki kibazo, barimo barindwi bari gukurikiranwa bafunze, mu gihe abandi babiri bakurikiranywe bari hanze, aho abari mu maboko ya RIB bacumbikiwe kuri Sitasiyo z’uru rwego zitandukanye; iya Kicukiro, Gikondo, Remera, Kacyiru na Kimironko, mu Mujyi wa Kigali. Mugihe  dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ibyaha n’Ibihano: Abantu bose bakora cyangwa basakaza ibikorwa by’urukozasoni bakoresheje ikoranabuhanga, bahura n’ibihano bikomeye. Iyo umuntu abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu (6) ariko kitarengeje imyaka ibiri (2), hamwe n'ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’umunani (1,000,000 FRW), ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000 FRW).

Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Kwizera Emelyine ari mu bantu 9 bafashwe na RIB bazira gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.

Ngizi ingaruka zikomeye zo gushyira amashusho y'urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.

Emelyne yongeye kurikoroza nyuma y’amashusho amugaragaza ashyira icupa mu gitsina cye.

Gukubita abantu bazizwa kwamagana EBM: Icyo umuco wo gukoresha ubutabera ushobora guhindura.

Nyanza: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu Batatu, abandi Bane barakomereka.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-20 17:42:25 CAT
Yasuwe: 18


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kwizera-Emelyine-ari-mu-bantu-9-bafashwe-na-RIB-bazira-gukwirakwiza-amashusho-yurukozasoni.php