English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Jimmy Gatete yijeje Abanyarwanda kongera kubigaragariza akabaha ibyishimo

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 06 Gicurasi 2024 Jimmy Gatete wahoze ari Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi  yageze mu Rwanda  aho aje mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inzu shya y'imikino ya "Kigali Universe".

Uyu munyabigwi w'ibihe byose mu matwi y'Abanyarwanda akigera ku kibuga cy'indege i Kanombe yakiriwe n'itangazamakuru ryari rimutegereje ku bwinshi aho yahise akomoza kuri gahunda imuzanye ariko anagaruka ku mupira w'amaguru adaheruka kugaragaramo kuva yasezera muri ruhago nk'uwabigize umwuga.

Jimmy Gatete azaba ari mu ikipe y'abakanyujijeho bazakina mu mikino ifungura "Kigali Universe" tariki ya 17  Gicurasi uyu mwaka,aho bazahura n'ikipe y'abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali mu gihe bukeye bwaho ikipe y'abahanzi izaba yisobanura n'ikipe y'Abanyamakuru maze amakipe azitwara neza agahurira ku mukino wa nyuma tariki ya 19 Gicurasi 2024.

Jimmy yavuze ati"Ikinzanye ni ugushyigikira umuvandimwe Coach Gael uyobora iyi nyubako bitewe n'ubucuti dusanzwe dufitanye, ntabwo ari iby'ubucuruzi ahubwo ni umuvandimwe, Abanyarwanda banyitegure nzongera mbigaragarize ubwo nzaba nongeye gukina kuko maze iminsi nkora imyitozo y'abantu nyine batabigize umwuga."

Kigali Universe ni inyubako yubatswe ku gisenge cya CHIC izajya iberamo ibikorwa by'imyidagaduro aho izaba ari igicumbi cy'imikino n'imyidagaduro ikaba igizwe n'ibice bibiri birimo ikibuga n'amaduka azacururizwamo ibintu bitandukanye.

Ubwo aheruka kubonana na Perezida Paul Kagame yamubwiye ko kugeza ubu nta bantu bo mu mupira w'amaguru mu Rwanda bari bamwegera ariko avugako yiteguye gutanga umusanzu igihe cyose yaba yitabajwe.

Jimmy Gatete yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Mukura VS,Rayon Sports ndetse na APR FC ariko azwi cyane mu kipe y'igihugu Amavubi ubu akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

 



Izindi nkuru wasoma

Nyuma y'imyaka 2 CECAFA Kagame Cup idakinwa igiye kongera gusubukurwa

Diane Rwigara agiye kongera kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w'igihugu

Jimmy Gatete yijeje Abanyarwanda kongera kubigaragariza akabaha ibyishimo

Rutsiro:Bamwe mu bagize uruhare muri jenoside bakomeje kubangamira ubumwe bw'Abanyarwanda

Birashoboka ko umubano w'u Rwanda na Afurika y'Epfo wakongera kuba mwiza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-07 07:02:23 CAT
Yasuwe: 73


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Jimmy-Gatete-yijeje-Abanyarwanda-kongera-kubigaragariza-akabaha-ibyishimo.php