Impanuka yabereye mu Mujyi wa Kigali yahitanye abantu babiri.
Ku wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024, abantu babiri barimo umumotari n’umugenzi yari ahetse kuri moto bapfiriye mu mpanuka, nyuma yo kugongana n’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo.
Ni impanuka yabereye ku Gisozi ho mu karere ka Gasabo, hafi n’urwibutso, ubwo umumotari yavaga ku Kinamba yerekeza ku Gisozi ubundi agacakirana n’iyo kamyo ikamuhitana hamwe n’uwo yari atwaye.
Ishami rya Polisi y’igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda ryemeje ko abaguye muri iriya mpanuka ari umumotari w’imyaka 28 y’amavuko ndetse n’umugenzi wa 26.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yasobanuye ko iriya mpanuka yatewe n’umumotari wageragezaga kudepasa ariko akabikora nabi.
Ati: "Umumotari wavaga ku Kinamba yerekeza ku Gisozi yagerageje kunyuranaho nabi, abonye imodoka imwegera agerageza kuyihigamira. Mu kubikora yahise agongana n’ikamyo bari mu cyerekezo kimwe."
Nyuma y’iriya mpanuka umushoferi wa Howo yahise ahunga, kugeza ku mugoroba wo ku wa Gatatu Polisi yarimo imushakisha.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show