English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impanuka ikomeye yabereye i Rusiga mu Karere ka Rulindo.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko habaye impanuka ikomeye mu Murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, aho imodoka ya bisi nini ya kompanyi itwara abagenzi ya International Express yari itwaye abagenzi ikarenga umuhanda ikagwa mu gishanga cyo muri uyu Murenge wa Rusiga.

Kugeza ubu, nta mubare nyawo w’abantu bahitanywe cyangwa bakomeretse muri iyi mpanuka uratangazwa, ariko ibikorwa by’ubutabazi byatangiye gukorwa n’inzego zibishinzwe.

Iyi Bus yari ifite abagenzi 51, yarenze umuhanda igwa nko muri metero 800 uvuye ku muhanda. Hari abantu bahasize ubuzima, n'abakomeretse bikomeye.

Police y'u Rwanda ivuga ko hakiri gukorwa imibare yabaguye muri iyi mpanuka.

Polisi iri gukorana kandi n’abaturage bo muri aka gace kugira ngo harebwe uko abantu bahuye n’ingaruka z’iyi mpanuka, ndetse hanatanzwe ubufasha ku bantu bakomeretse.

Abaturage baturiye hafi y’aho impanuka yabereye bavuze ko bumvise urusaku rukomeye mbere y’uko bamenya ibyabaye, maze bamwe mu baturage bihutira gutabara mbere y’uko inzego z’umutekano zibageraho.



Izindi nkuru wasoma

Rulindo: Impanuka ya bisi ya sosiyete ya International yahitanye abantu 16.

Impanuka ikomeye yabereye i Rusiga mu Karere ka Rulindo.

Perezida Trump ashyizeho undi musoro mushya uzagira ingaruka zikomeye kuri Canada.

Myugariro wa Mbere ku Isi, Sergio Ramos yasinyiye ikipe ikomeye muri Mexique.

Hatangajwe icyateye impanuka y’ Ambulance y'Ibitaro bya Nyabikenke yakoreyemo 5.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-11 16:25:09 CAT
Yasuwe: 103


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impanuka-ikomeye-yabereye-i-Rusiga-mu-Karere-ka-Rulindo.php