English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gen(Rtd) Kabarebe yasubiye muri Guverinema y’u Rwanda

Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul kagame yashize mu myanya abayobozi bakiuru mu gihugu ashingiye ku biteganyijwe n’itegeko Nshinga rya repubulika y’u Rwanda,cyane cyane mu ngingo zaryo ia 116 n’iya 112.

Gen Kabarebe James wari uherutse gushirwa mu zabukuru mu gisirikare cy’u Rwanda yagizwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’akarere muri Miniisiteri y’Ububanyi n’amahanga MINAFFET.

Yari asanzwe ari umujyanama mukuru wa Perezida Kagame mu bya Gisirikare.

Gen(Rtd) Kabarebe James yakoze imirimo itanduykanye mu gisirikare aho yabaye umugaba w’ingabo naho  kuva taliki ya 25 Ugushyingo 1997 yagizwe umugaba m=w’ingabo za DRC.

Ubwo inyeshyamba aza AFDL (Alliance des forces Democrr=tiques pour la Liberation du Congo) ziyobowe na Laurent Desire Kabila zatangiraga intambara bahanganye na Mombutu Sese Seko wari umaze imyaka 30 ayobora Zaire.

Kabila amaze gufata ubutegetsi ingabo ze ziyambaje iz’u Rwanda ngo babanze bashire igihugu ku murongo nibwo Kabarebe yayoboye abasirikare.

Abandi bayobozi bashizweho

Parezida Kafame yashizeho abayobozi barimo Francis Gatare nk’umuyobozi mukuru wa RDB inshingano yari yaravuyemo asimbuwe na Akamanzi Clare mu mwaka wa 2007.

Prof Mnasse Nshuti yagizwe Umujyanama mukuru mu biro bya Perezida ushinzwe imirimo yihariye.

Dr Yvonne Umukisa yaghizwe umunyamabanga uhoraho mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Alphonse Rukaburandekwe yagizwe umuyobozi mukuru mu giho gishinzwe imiturire RHA.

Naho Bonny Musefano yagizweumujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda I Tokyo.



Izindi nkuru wasoma

Umuraperi Kendrick Lamar ya kukumbye ibihembo byinshi muri Grammy Awards 2025.

Ikindi gihugu gikomeye cyatangaje ko cyaburiye abasirikare ba cyo muri Congo.

Trump yashyize umusoro uhambaye ku bicuruzwa bituruka muri Canada, Mexique n’Ubushinwa.

U Rwanda rwiteguye kwitabara mu gihe rwatewe – Minisitiri Nduhungirehe.

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunya-Kameruni, Innocent Assana NAH yinjiye muri Rayon Sports.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-09-28 17:46:08 CAT
Yasuwe: 299


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GenRtd-Kabarebe-yasubiye-muri-Guverinema-yu-Rwanda.php