English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gahunda ya Sena yo gusura Poste de Santé mu gihugu hose yitezweho guteza imbere serivisi z’ubuzima.

Sena y’u Rwanda yatangaje gahunda ikomeye yo gusura amavuriro y’ibanze (Poste de Santé) mu gihugu hose, mu rwego rwo gusuzuma ibikorwa byo guteza imbere serivisi z’ubuzima.

Iki gikorwa, kizatangira ku itariki 21 Mutarama 2025, kikazarangira ku ya 30 Mutarama 2025, nk’iko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze na Sena y’u Rwanda ribivuga.

Iki gikorwa kizitabirwa n’Abasenateri bose, aho bazasura agera kuri 60 muri poste de santé zitandukanye, ziri mu turere twose tw’igihugu ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa cyashyizweho hagamijwe gukurikirana no gusuzuma uko ibikorwa by’amavuriro y’ibanze bigeze, ndetse no gusesengura ibibazo bihari.

Gusura ayo mavuriro bije bikurikira ikiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yegejeje ku Basenateri bose, ku wa 16 Mutarama 2025.

Ni ikiganiro cyagarukaga ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubuzima, ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze, imbogamizi zigaragara n’ingamba ziteganyijwe zo kuzikuraho.

Icyo gihe Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier yagize ati “Sena y’u Rwanda ishima ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho zo guteza imbere amavuriro y’ibanze. Intambwe yatewe mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi irashimishije, ariko haracyagaragara ibibazo bitandukanye mu guteza imbere amavuriro y’ibanze”.

Muri icyo gikorwa, Sena izasesengura ibyo bibazo kandi itange inama zatuma serivisi zirushaho kunoga mu mavuriro yose bazasura.

By’umwihariko, Sena izareba ibikenewe gukorwa ngo serivisi z’ubuzima zibe nziza, zikwirakwizwe neza, kandi zigerweho n’abaturage bose, by’umwihariko abari mu bice by’icyaro.

Mu rwego rw’iterambere ry’ubuzima rusange, poste de santé ni zo zifite uruhare rukomeye mu gutanga serivisi z'ibanze z’ubuvuzi, bityo gusuzuma uko zikorwa no kubungabunga ireme ryazo ni ngombwa.

Sena y’u Rwanda ikomeje kuba umuyoboro w'ingenzi mu kugaragaza ibikenewe gukorwa mu rwego rw’ubuzima, ndetse n'ukuri kugaragaza ibibazo bikeneye gukemurwa mu rwego rwo kugera ku ntego yo gutanga serivisi z’ubuzima zizewe kandi zikwirakwizwa neza mu gihugu.

Ibi bizafasha mu guhashya ibibazo birimo umubare mwinshi w’abaturage batorohewe na serivisi z’ubuvuzi, bityo bigatuma habaho kwiyongera kwa gahunda z’iterambere ry’ubuzima mu gihugu hose.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Gahunda ya Sena yo gusura Poste de Santé mu gihugu hose yitezweho guteza imbere serivisi z’ubuzim

Gahunda yo kwirukana abimukira muri Amerika biri mu biraje ishinga Perezida Donald Trump.

Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Turukiya.

Prison Break: Inkuru ikurura abakunzi ba filime ku isi hose.

Ikipe y’Igihugu Amavubi ntago izitabira imikino ya CHAN 2024, menya uko amatsinda ahagaze.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-21 09:41:07 CAT
Yasuwe: 12


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gahunda-ya-Sena-yo-gusura-Poste-de-Sant-mu-gihugu-hose-yitezweho-guteza-imbere-serivisi-zubuzima.php