FERWAFA igiye gufata umwanzuro ku mukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC
Nyuma yuko umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC muri Shampiyona y’u Rwanda uhagaze utarangiye kubera ikibazo cy’umutekano mucye wagaragaye, biteganyijwe ko Komisiyo ya FERWAFA ishizwe Amarushanwa iterana igafata icyemezo.
Ni umukino waberaga kuri sitade ya Bugesera mu mpera z’icyumweru gishize, ukaba umwe mu mikino y’umunsi wa 28, wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC, wahagaze ugeze ku munota wa 57’.
Uyu mukino wahagaze kubera imvururu zazamutse ubwo ikipe ya Bugesera FC yari imaze kubona igitego cya kabiri kuri penaliti y’ikosa rya Rayon Sports, aho byavugwaga ko iyi penaliti yabonetse iyi kipe (Rayon) ibanje kwimwa indi.
Nyuma yuko Umar Abba wa Bugesera FC yinjije iyi penalitiki yabanje kwangwa n’abakinnyi ba Rayon, abakunzi b’iyi kipe bahise bazamura amahane ndetse batangira gutera amabuye abasifuzi.
Abakinnyi ba Rayon Sports na bo bafashe icyemezo cyo kudakomeza uyu mukino ndetse bahita basubira mu rwambariro, umukino uhagarara utyo.
Amakuru yizewe, avuga ko none ku wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2025, ari bwo Komisiyo y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ishinzwe Amarushanwa iterana ikiga kuri iki kibazo, ubundi igafata icyemezo. Biteganyijwe ko iyi Komisiyo iterana ku isaha ya saa tanu z’amanywa.
Ni icyemezo kigiye gufatwa, nyuma yuko Munyemana Hudu wari Komiseri w’uyu mukino, wari wanatangaje ko wahagaze ku mpamvu z’umutekano mucye, atanze raporo igaragaza ko umusifuzi wari uwuyoboye Ngaboyisonga Patrick, yitwaye neza mu byemezo yafataga ubwo yari awuyoboye.
Iyi myitwarire yagaragaye kuri uriya mukino, yamaganywe n’inzego n’abayobozi banyuranye, barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.
Minisitiri Mukazayire yari yagize ati “Hari amakuru twakomeje kubona ajyanye n’umukino wahuje Rayon Sport na Bugesera FC cyane cyane imvururu zahabaye tukaba twibutsa abakunzi ba ruhago ndetse n’abanyarwanda bose ko imyitwarire irimo imvururu mu bikorwa bya siporo itemewe kandi ihanywa n’amategeko.”
Minisitiri kandi yanavuze ko ibijyanye iijyanye n’uko umukino wagenze n’ibyo amakipe yaba afiteho ingingimira, bigomba kuzasuzumwa n’inzego ziteganywa n’amategeko, ubundi hagafatwa icyemezo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show