Hamenyekanye ikigiye gukorwa nyuma yuko Kenny Sol asezeye muri 1:55AM
Umuhanzi w’Umunyarwanda Kenny Sol yasezeye ku mugaragaro muri 1:55 AM, inzu yari imufasha mu bya muzika, aho bivugwa ko agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika we n’umugore we ndetse n’umwana wabo w’imfura, mu gihe kandi ari no mu mishinga y’imikoranire n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Kivumbi King na Element.
Amakuru y’iri sezera yatangajwe ku wa Mbere tariki 2 Kamena 2025, aho byemejwe ko Kenny Sol atakibarizwa muri 1:55 AM, nyuma y’iminsi havugwa ibihuha ko ashaka gutandukana n’iyi nzu isanzwe itunganya ibikorwa by’abahanzi batandukanye mu Rwanda.
Nk’uko bitangazwa n’Inyarwanda, Kenny Sol yiteguye kujya gukomeza umushinga mushya w’imikoranire afatanyije na DJ Major Kev, umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri uwo mushinga harimo n’abandi bahanzi Nyarwanda bakunzwe barimo Kivumbi King na Element, uyu nawe uri gusoza amasezerano ye muri 1:55 AM.
Iyo mikoranire yamaze gutangira, aho indirimbo ya mbere bayikoranye yamaze kurangira, ikaba iri mu rwego rwo gutangiza umushinga mugari DJ Major Kev asanzwe akora, aho ahuza abahanzi batandukanye bakakorana indirimbo igasohoka nka “project” ye bwite.
Biravugwa ko aba bahanzi batatu bamaze gutangira urugendo rwo gushaka Visa, kugira ngo bajye muri Amerika gukomeza umushinga ndetse no kuririmba mu gitaramo gikomeye giteganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga 2025.
Mu gihe ibikorwa bya muzika bigenda birushaho gukura, hari amakuru yihariye agera kuri RADIOTV10 avuga ko Kenny Sol afite gahunda yo kwimukira burundu muri Amerika n’umuryango we, mu rwego rwo guharanira imibereho myiza no kwagura ibikorwa bye bya muzika ku rwego mpuzamahanga.
Uwaduhaye aya makuru yizewe, yavuze ko uyu muhanzi amaze igihe yifuza gutandukana na 1:55 AM, kugira ngo yibande ku mishinga ye bwite n’ubuzima bw’umuryango, ndetse no kwitegura ubuzima bushya hanze y’u Rwanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show