English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Donald Trump yongeye kuyobora Amerika  nyuma yo guhigika Kamala Harris.

Donald Trump w’imyaka 78 wo mu ishyaka ry’Aba-Républicains yegukanye umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aba Perezida wa 47 w’iki gihugu.

Uyu Trump ibi abigezeho nyuma yo guhigika abo bari bahanganye cyane cyane Kamala Harris w’ishyaka ry’Aba-Démocrates. Trump  yagize ubwiganze bw’amajwi  ya Electoral college 277, mu gihe Kamala Harris afite 224.

Nubwo amajwi akiri kubarurwa, Donald Trump yamaze kwegukana amajwi ya ‘Electoral college’ 270, asabwa kugira ngo umuntu atsinde amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika.

Trump agarutse mu biro bya Perezida wa Amerika, White House nyuma y’urugamba rukomeye rwo kwiyamamaza rwatumye asimbuka urupfu inshuro  zirenga imwe mu mezi ane ashize.

Inshuro zose yagiye yiyamamaza, yavuze ko gusubiza Amerika icyubahiro bizaca mu guhagarika kwivanga mu bibera ahandi, imbaraga zigashyirwa mu kubaka Amerika ikaba ikigega cy’Isi, Abanyamerika bakabona akazi n’ubuzima bwiza.

Trump yijeje ko akigera ku butegetsi, amasaha ya mbere azayamara ahagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine imaze imyaka itatu.

Kuri we, ntabwo yumva uburyo Amerika ikwiriye gusohora miliyari z’amadolari ya buri munsi ngo irafasha Ukraine, mu gihe abaturage bayo bicira isazi mu jisho.

 Ab’inkwakuzi batangiye kwifuriza Trump imirimo myiza.

Bamwe mu bayobozi bo hirya no hino ku Isi batangiye kwandika ubutumwa bwo kwifuriza Donald Trump imirimo myiza nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu babimburiye abandi harimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy. Bombi bavuze ko biteguye gukomeza gukorana nawe.



Izindi nkuru wasoma

Kera kabaye ikipe ya Sina Gérard AC yabonye imbumbe y’amanota 3 nyuma yo gutsinda Kamonyi FC.

Rayon Sports yicaye kumwanya w’icyubahiro nyuma yo gukura amanota mu menyo ya Rubamba.

Yaciriwe urwa Pirato nyuma yo gusambanya abana b’abahungu.

Perezida Duma Boko yarahiriye kuyobora igihugu cya Botswana.

Turizera ko azabasha kuzana amahoro n’ituze - Papa Francis ashimira Donald Trump.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-06 14:48:15 CAT
Yasuwe: 44


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Donald-Trump-yongeye-kuyobora-Amerika--nyuma-yo-guhigika-Kamala-Harris.php