Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lieutenant General Christian Tshiwewe Songesha, ku wa 10 Mata 2023 , yasuye Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, (EACRF) zoherejwe kugarura umutekano muri icyo gihugu, asobanurirwa uko umutekano wifashe mu Burasirazuba bwacyo.
Yakiriwe na Maj Gen Jeff Nyagah, uyoboye Ingabo za EACRF, amusobanurira uko umutekano wifashe muri ako gace n’uburyo ingabo ze ziherutse koherezwa muri Congo zikomeje ibikorwa byo kugarura umutekano.
Ndetse kandi yanasuye ingabo z’igihugu zikorera muri ibi bice aho yari kumwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant-General Constant Ndima.
Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru ikimugenza, uyu Mugaba w’Ingabo yajyize ati “nasuye ingabo zanjye. Ngomba kuzigenzura cyane ko turi mu bikorwa bitandukanye [byo kugarura umutekano]. Ni icyo kinzanye hano.”
Akoze uru rujyendo rwogusura izi ngabo za EACRF umu gihe M23 bahanganye ikomeje kurekura bimwe mu bice yari yarigaruriye mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro y’inama z’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afurika y’Ibyurasirazuba .
Lieutenant General Christian aherutse guteranyiriza hamwe imwe mu mitwe yitwaje intwaro bemeranya ubufatanye mu guha umusada ingabo ze zihanganye na M23.
Umwanditsi: Murwanashyaka Sam
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show