CAF Champions League: Abakinnyi ba Pyramids FC bagiriye ikibazo gikomeye mu ndege.
Indege yari itwaye abakinnyi ndetse n’abaherekeje Pyramids FC yo mu Misiri, yagize ikibazo imaze amasaha abiri mu kirere, bituma abarimo batangira kubura umwuka, ihita isabwa gusubira i Luanda igitaraganya.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2025, ni bwo Pyramids FC yakinnye na Sagrada yo muri Angola mu mukino w’Umunsi wa Gatanu w’amatsinda ya CAF Champions League.
Nyuma yo kubona itike yo gukomeza muri ¼, Pyramids yahise ifata indege iyisubiza iwayo kuko iri kwitegura umukino wa Shampiyona ugomba kuyihuza na Ghazl El Mahallah ku wa 15 Mutarama.
Hashize amasaha abiri bari mu kirere, indege barimo yageze ahantu hari ikirere kitameze neza, bigira ikibazo kuri moteri zifasha mu kongera umwuka mu ndege, ubana muke bamwe mu barimo batangira kugwa igihumure.
Iyi ndege yahise isabwa gukatira nzira igasubira ku kibuga cy’indege cy’i Luanda aho yari yabakuye, kugira ngo bongere bategure urugendo bundi bushya.
Pyramids FC iri ku mwanya wa mbere mu Itsinda D nyuma yo gutsinda Segrada igitego 1-0, ifite amanota 10 mu gihe isigaje gukina na Djoliba AC yo muri Mali.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show