Byamusabye kunywa amasohoro y’inzoka kugira ngo agire ijwi rikurura buri wese
Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Jessica Simpson, yongeye gutangaza benshi nyuma yo guhishura uburyo budasanzwe akoresha mu kwita ku ijwi rye. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga muri iki cyumweru, Simpson yavuze ko anywa amasohoro y’inzoka kugira ngo arusheho kugira ijwi rinyuze amatwi.
Uyu mukinnyi wa filime wamenyekanye cyane mu muziki wa pop yavuze ko atari azi iby’uyu muvuno kugeza ubwo inshuti ye yamugiriye inama yo kuwukoresha. Yagize ati: "Niba ushaka ijwi ryiza, ugomba kunywa amasohoro y’inzoka!" Yavuze ibi mu buryo busa n’urwenya, ariko benshi mu bakurikira ibikorwa bye bahise babitangarira.
Ibi byatangajwe nyuma y'uko Jessica Simpson asohoye EP ye nshya yise Nashville Canyon, Part 1, akaba ari nayo ya mbere ashyize hanze mu myaka 15 ishize. Ibi byatumye abakunzi be bakomeza kwibaza ku buryo akoresha ngo agire ijwi ridasanzwe n’imbaraga mu muziki we.
Simpson si we wenyine wakoze ibintu nk’ibi mu rwego rwo kwita ku buzima cyangwa ubwiza. Kim Kardashian na Jennifer Aniston nabo bagiye batangaza ku mbuga nkoranyambaga ko bakoresha amasohoro y’inyamaswa mu kwita ku ruhu rwabo.
Nubwo izi ngamba zishobora gutangaza abatari bacye, si ubwa mbere ibyamamare bikoresha uburyo budasanzwe mu kwita ku bwiza no ku bushobozi bwabo bwa muzika. Hari n’abandi bahanzi batandukanye bagiye bagaragaza uburyo bwihariye bifashisha kugira ngo bagire amajwi akomeye n’ijwi ritunganye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show