English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Brundi: Imfungwa  zirenga ibihumbi 5000 zahawe imbabazi mu rwego rwo kugabanya igihombo.

Perezida w’u Burundi Ndayishimiye, yategetse abayobozi b’amagereza ko mu byumweru bibiri bagomba kurekura imfungwa 5,442 zari zimaze  igihe mu buroko.

Ku wa 14 Ugushyingo 2024, ubwo Perezida Ndayishimiye yari mu Ntara ya Muramvya, ni bwo yatanze iri tegeko, avuga ko ari mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza y’u Burundi.

Abagiye kurekurwa ku rwego rw’igihugu ni 5,442, ni ukuvuga 41% by’abasanzwe bafungiwe muri gereza zo mu Burundi, aho umubare w’abafunze bose ari 13,211.

Abahawe imbabazi biganjemo abakoze ibyaha bito, abujuje kimwe cya kane cy’igifungo bakatiwe, abageze mu zabukuru, n’abarwaye indwara zikomeye cyangwa zidakira.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko amagereza y’u Burundi arimo ubucucike bukabije, ndetse ko ubushobozi bwo kwita ku bafungwa bugerwa ku mashyi.

Avuga ko kugaburira, kwambika, kuvuza no guha imfungwa iby’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi ari umutwaro ku ngengo y’imari y’igihugu.

Ati ” Ndabizi ko barekuwe amafaranga bishyurirwaga, nta wakongera kuvuga ngo abanyeshuri babuze intebe cyangwa ngo babuze ibitabo. Ni mwumve ukuntu duhomba.”

Ndayishimiye yibukije ko buri mwaka Leta ikoresha hafi miliyari 15 z’amafaranga y’amarundi muri za gereza, avuga ko ayo mafaranga ari menshi akwiye gukoreshwa mu kubaka amashuri n’amavuriro.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Ndayishimiye yatanze imbabazi, ariko ku munsi wa mbere harekurwa abantu 500, biza guhagarara ku mpamvu zitamenyekanye.

Raporo ya komisiyo yigenga ishinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi (CNIDH) yo mu 2023 yagaragaje ko abarenga ibihumbi 13 bafunzwe, harimo abagera ku bihumbi bitandatu bafunzwe nta dosiye, ndetse n’abandi 136 bari bafite uburwayi bwo mu mutwe.



Izindi nkuru wasoma

Brundi: Imfungwa zirenga ibihumbi 5000 zahawe imbabazi mu rwego rwo kugabanya igihombo.

Amanota y’ibizamini bya Leta: Menya abanyeshuri babaye indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu.

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe lgorora (RCS) rwanyujije umweyo mu bakozi bayo.

Impuguke 16 zari zimaze umwaka ziga gutubura imbuto zitandukanye zahawe impamyabumenyi.

Mbere y’isomwa ry’urubanza rwa Fatakumavuta The Ben yamusabiye imbabazi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-16 09:38:41 CAT
Yasuwe: 9


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Brundi-Imfungwa--zirenga-ibihumbi-5000-zahawe-imbabazi-mu-rwego-rwo-kugabanya-igihombo.php