Bidasubirwaho Manchester United yasinyishije Ruben Amorim nk’umutoza mukuru.
Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yasinyishije umutoza w’umunya Porotigali w’imyaka 39 nk’umutoza mukuru Ruben Amorim. Ibi iyi kipe yabitangaje inyuze kumbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa gatanu tariki ya 1,Ugushyingo 2024, yanditse ko Ruben Amorim ariwe mutoza mushya wayo.
Uyu mutoza mushya yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ni gice akaba azamugeze muri 2027 ariko akazongererwa undi umwaka umwe mu gihe yaba yitwaye neza.
Ikipe ya Manchester United yanatangaje ko mbere yuko uyu mutoza mushya atangira inshinganoze azabanza gutoza imikino itatu ya Sporting.
Muri iyo mikino kandi harimo uwo Sporting izakina na Estrela ,Manchester City muri Champions League kuwa wa kabiri utaha ndetse nuwa Braga ku cyumweru mbere yuko noneho atangira inshingano ze kuwa 11,ugushyingo 2024.
Rud Van Nistelrooy nawe wari waragizwe umutoza wu musigire azakomeza gutoza mbere yuko Ruben Amorim atangira inshingano aho azabanza gutoza imikino itatu irimo uwa Chelsea muri shampiyona uzaba ku cyumweru, PAOK Salonika kuwa kane muri UEFA Europa League ndetse na Leceister City .
Ikipe ya Sporting Lisbon ibinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko’’Sporting yasinyanye amasezerano na Manchester United yemeza amategeko na mabwiriza ajyanye n’igenda rwa Ruben Amorim kandi ko izishyura amadorari 11 ya mayero’’.
Ikindi amasezerano avuga ko Sporting izahabwa miliyoni 1.6 za mayero kugirango isese amasezerano bari bafitanye,kubera ko Ruben yari agifitanye amasezerano na Sporting.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show