Amerika yafatiye ibihano abayobozi barindwi b'imitwe yitwaza intwaro
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abayobozi batandukanye b'imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Afurika y'uburengerazaba abo bayobozi barimo abafashe bugwate abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'abandi benshi batandukanye.
Abayobizi bafatiwe ibihano barimo abayobozi b'ishami ry'umutwe wa al-Qaeda ryitwa jama'at Nusrat al-Islam wa l Muslimeen n'intagondwa z'Abayisilamu zo mu mutwe wa Al-Mourabitoun.
Ibi bihano bigamije guca intege iyi mitwe no guhana Abafungira abanyamerika mu bihugu byabo nkuko bitangazwa n'ubuyobozi bwa leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibihugu bya Afurika y'Uburengerazuba ni bimwe mu byokamwe n'umutekano muke bitewe nuko byiganjemo abarwanyi b'umutwe wa Kiyisilamu washinze ibirindiro muri Mali mu mwaka wa 2012. nubwo amahanga agenda ashyiraho ingufu za gisirikare mu guhashya iyi mitwe ntabwo yigera icika.
Antony Blinken Minisitiri w'imari wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe watangajeko hafatiwe ibihano abayobozi barindwi b'imitwe ya Jama'at Nusrat al-Islam wal Muslimeen (JNIM) na Al-Mourabitoun.
Muri abo barindwi harimo abayobozi b'iyo mitwe bari muri Mali na Brukina faso.
Mu bihano bafatiwe harimo gufatira imitungo yabo iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no kubuza Abanyamerika gukorana nabo bagizi ba nabi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show