English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amerika yafatiye ibihano abayobozi barindwi b'imitwe yitwaza intwaro

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abayobozi batandukanye b'imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Afurika y'uburengerazaba abo bayobozi barimo abafashe bugwate abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'abandi benshi batandukanye.

Abayobizi bafatiwe ibihano  barimo abayobozi b'ishami ry'umutwe wa al-Qaeda ryitwa jama'at Nusrat al-Islam wa l Muslimeen n'intagondwa z'Abayisilamu zo mu mutwe wa Al-Mourabitoun.

Ibi bihano bigamije guca intege iyi mitwe no guhana Abafungira abanyamerika mu bihugu byabo nkuko bitangazwa n'ubuyobozi bwa leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibihugu bya Afurika y'Uburengerazuba ni bimwe mu byokamwe n'umutekano muke bitewe nuko byiganjemo abarwanyi b'umutwe wa Kiyisilamu washinze ibirindiro muri Mali mu mwaka wa 2012. nubwo amahanga agenda ashyiraho ingufu za gisirikare mu guhashya iyi mitwe ntabwo yigera icika.

Antony Blinken Minisitiri w'imari wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe watangajeko  hafatiwe ibihano abayobozi barindwi b'imitwe ya Jama'at Nusrat al-Islam wal Muslimeen (JNIM) na Al-Mourabitoun.

Muri abo barindwi harimo abayobozi b'iyo mitwe bari muri Mali na Brukina faso.

Mu bihano bafatiwe harimo gufatira imitungo yabo iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no kubuza Abanyamerika gukorana nabo bagizi ba nabi.

 



Izindi nkuru wasoma

Bizatwara amadolari y'Amerika atari munsi ya miliyoni 40 kugirango Gaza isanwe -Loni

Ingabo z'u Burusiya zinjiye mu birindiro by'ingabo za Amerika ziri muri Niger

Agapfundikiye Amerika yahaye Ukraine kari gukora amahano m'Uburusiya

Amerika yafatiye ibihano abayobozi barindwi b'imitwe yitwaza intwaro

Intambara ya Ukraine n'Uburusiya igiye guhindura isura Amerika yamereye Ukraine inkunga ikomeye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-24 08:55:31 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amerika-yafatiye-ibihano-abayobozi-barindwi-bimitwe-yitwaza-intwaro.php