‘’Ahubwo Ubugenzacyaha bufite ukuboko mu ihohoterwa nakorewe’’ – Fatakumavuta yisobanura.
Kuri uyu wa 5 Ygushyingo 2024, ubushinjacyaha bwasabye ko Fatakumavuta yafungwa iminsi 30 kuko ibyaha akurikiranyweho bihanishwa igihano cy’imyaka irenze ibiri kandi ko ibikorwa yakoze yabigize akamenyero.
Mu kwisobanura kwa Fatakumavuta yasobanuye ko yishimiye kuba ari kwisobanura imbere y’urukiko.
Ati”Ubushinjacyaha bwisanzuye mu kwitegura nanjye mumpe umwanya nisobanure. Maitre wanjye Fatikaramu namuhishe ko nakorewe iyicarubozo”
Fatakumavuta yavuze ko mu misesengurire ye y’urubanza adakurikiranyweho n’abahanzi bavuzwe haruguru. Ahubwo Ubugenzacyaha bufite ukuboko mu ihohoterwa nakorewe.
Fatakumavuta yavuze ko abatanze ibirego barimo The Ben, Meddy, Muyoboke, Noopja na Bahati Makaca. Nafashwe saa mbili n’iminota 10′ mvuye mu kiganiro sinaruhije Ubugenzacyaha. Nkibagera imbere nasanze ikirego bakigize icyabo. Iryo joro mfatwa nategetswe kurazwa ahantu ntazi basutse amazi.
Ubusazwe ndwara Diyabete, umunsi bansaba kujya kubazwa nari nacitse intege, ngeze imbere y’umugenzacyaha nasinziririye ku meza ye.
Nakanguwe na telefoni y’umugenzacyaha ari guhabwa amabwiriza ko mu byaha ngomba gushinjwa hazazamo irondabwoko. Nibyo koko niswe itungo kandi mbwirwa ko ntagomba kuza mu rubanza nambaye inkweto zifunze na kositimu.
Ibyo yabwiwe n’umugenzacyaha witwa Mutabazi Jules byabaye impano.
Fatakumavuta umunsi aza kuburana yasanze Umuryango we wamuzaniye kositimu nyamara umupolisi amubwira ko akuramo inkweto na kositimu.
Abapolisi barongeye baramusubira bamutegeka imyambaro yambara gusa ababera ibamba.
Fatakumavuta uyu munsi yitabye urukiko abwirwa ko agomba gukuramo kositimu n’inkweto zifunze.
Fatakumavuta yatsimbaraye ambwira uwo mupolisi ko nta mwambaro wagenewe abafungiye muri Kasho. Fatakumavuta yababereye ibamba ababwira ko agomba kuba yambaye neza.
Yazamuye sandale azereka Urukiko ko atazi nyirazo ndetse yategetse kuzambara. Byageze aho banamutegeka gukuramo amadarubindi yandikiwe na Muganga ubifitiye ububasha. Fatakumavuta mu ijwi ryuzuye ikiniga yavuze ko ikirego cye hari imbaraga zihishe inyuma y’urubanza rwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show