Abanyeshuri bategetswe gukora za ‘pompages’ 368 mu minota 50, bibaviramo kujya mu bitaro.
Umutoza John Harrell watozaga abanyeshuri ku Ishuri rikuru rya Rockwall-Heath High School mu Mujyi wa Texas,n’abandi batoza bamwungiriza mu gutoza abanyeshuri umupira w’amaguru, barashinjwa gushyira mu kaga ubuzima bw’abo banyeshuri, babategeka gukora za ‘pompages’ 368 mu minota 50, bamwe muri bo bikabaviramo kujya mu bitaro bakamaramo iminsi myinshi.
Ibi bikubiye mu kirego cyatanzwe n’umubyeyi w’umwe muri abo banyeshuri b’abakinnyi, yavuze ko abenshi muri abo bana bari binjiye muri iyo myitozo bashaka kuguma mu ikipe y’ikigo y’umupira w’amaguru, ariko buri kosa rito bakoraga muri iyo myitozo, ngo ryahanishwaga gukora pompages 16. Abo banyeshuri bahuye n’ibibazo byo kwisanga mu bitaro, ngo baguye mu makosa 23 birangira bahanishijwe gukora pompages zigera kuri 368 mu minota 50 imyitozo yagombaga kumara.
Nyuma yo gukoreshwa izo pompages z’igihano, abagera kuri 26 bajyanywe kwa muganga, babapimye bigaragara ko bafite ibimenyetso bya ‘rhabdomyolysis’ cyanywa se ‘Rhabdomyolyse’, iyo ikaba ari indwara ishobora no guhitana ubuzima bw’umuntu, irangwa no kwangirika kw’imikaya imwe n’utunyangingo two mu mubiri w’umuntu, ubundi bikinvanga mu maraso atemebera mu mubiri bikagira ingaruka mbi mu gihe bitavuwe.
Muri izo naruka harimo kunanirwa gukora kw’impyiko, ibibazo by’umutima, zishobora no kugeza umuntu ku rupfu.
Muri icyo kirego cyatanzwe kandi byasobanuwe ko amwe mu makosa abo bakinnyi bakoze akabaviramo guhanwa batyo, harimo kutambara neza bijyanye n’imyiteguro, kutavugana neza n’abatoza, imyitwarire mibi.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Rockwall-Heath High School bwatangaje ko ari kenshi bwasabye umutoza kureka kujya ahanisha abanyeshuri ibihano bibabaza umubiri, ariko bigaragara ko atigeze abumvira.
Ikinyamakuru OddicityCentral cyatangaje ko uwo Harrell yahise ahagarikwa mu kazi abo bakinnyi bakigira ikibazo, nyuma ahita yegura ku mirimo ye.
Nubwo nta gihano azahabwa kiramenyekana, ariko uretse umubyeyi wa mbere wareze, ngo hari n’abandi babyeyi babiri batanze ikirego, kubera ko abana babo nabo bagezweho n’ingaruka z’ibyo bihano ku buryo bukomeye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show